RFL
Kigali

Abdul Mbarushimana yaciye amarenga ko Kato Nemeyimana ashobora kutagaruka mu kibuga vuba

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/11/2021 10:23
0


Nyuma y'umukino Mukura yanganyijemo na Bugesera FC, Abdul Mbarushimana yatangaje ko na n'ubu batarabona ba myugariro babanza mu kibuga ariko yumva yaha amahirwe abakinnye na Mukura.



Kuri uyu mukino Abdul Mbarushimana mu mutima w'ubwugarizi yari yakoresheje David ndetse na Muhinda Bryan nk'uko n'ubundi aba basore bari barakinanye mu mikino yose yo kwitegura shampiyona.


Kato yageze muri Bugesera FC avuye muri Uganda mu ikipe ya KCCA 

Ubwo Kota Samuel Nemeyimana yabonaga ibyangombwa byo gukinira Bugesera, yatangiye gukodeshwa mu mutima w'ubwugarizi aho yakoranaga na David Muhinda Bryan ahita ajya ku ntebe y'abasimbura. Kato Samuel Nemeyimana yakinnye imikino ibiri yaherukaga ya Bugesera harimo umukino batsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-1 ndetse n'umukino batsinzwemo na Gasogi United i Bugesera.


Nyuma y'umukino aganira n'itangazamakuru, Abdul yabajijwe ku bijyanye no guhinduranywa kuri aba bakinnyi na we avuga ko atarabona abakinnyi 2 bakorana neza hagati yabo. Yagize ati" Nk'uko ndimo kubibabwira turacyashakisha abakinnyi babiri bakina neza kurusha abandi, Kato na David batsinzwe ibitego 2 kuri Gasogi United batsindwa ibitego 3 kuri Rayon Sports".

"Iyi twakoresheje uyu munsi ya David na Bryan itsinzwe kimwe, ndatekereza ko ariyo tuzongera tugaha amahirwe. Turabona ko ariyo ishobora kuba nziza ndetse na mbere y'uko shampiyona itangira nibo bakinanye imikino myinshi, sinzi impamvu tutabakomezanyije, wenda ni ukwibeshya, ariko tuzongera tubagerageze turebe."


Abdul Mbarushimana 

Tariki ya mbere Ukuboza 2021 ni bwo Bugesera FC izagaruka mu kibuga yakira ikipe ya Rutsiro FC mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND