RFL
Kigali

Miss World: Miss Ingabire Grace na bagenzi be binjiye mu cyiciro cy'amatora, asaba gutorwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2021 23:10
1


Abakobwa 116 bahataniye ikamba rya Miss World 2021 barimo Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet, asaba gushyigikirwa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, ni bwo abakobwa binjiye mu cyiciro cy’amatora abera kuri Application yitwa Mobstar. Ndetse, ubuyobozi bwa Miss Rwanda buvuga ko igihe ari iki ngo Abanyarwanda bafashe uyu mukobwa kwegukana ikamba.

Bati “Akeneye ijwi ryawe kugira ngo ryongere amahirwe ye yo kuzana ikamba rya Miss World mu rugo.”

Gutora Miss Ingabire bisaba kubanza kumanura [Download] Application yitwa Mobstar [Ni ubuntu] hanyuma ugatora u Rwanda [Miss Ingabire Grace]. 

Ikindi ni byiza ko ukunda cyangwa ukanda [Like] kuri buri kintu cyose uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Irushanwa rya Miss World 2021 rirarimbanyije, aho riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico. Abahagarariye ibihugu byabo bose barahageze. Inzozi za buri umwe ni ukwegukana ikamba risumba ayandi ku Isi nzima.

Mu minsi ibiri ishize, habaye umuhango wo gutombora amatsinda abakobwa bazahataniramo mu cyiciro cyizwi nka ‘Head to Head Challenge’.

Aka ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n'abaryitabiriye.

Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n'uyoboye umuhango bigasubizwa na buri mukobwa. Gutsinda kano gace bitanga amahirwe yo gukomeza mu byiciro bikurikira.

U Rwanda ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace rwisanze mu itsinda rya 13 aho ruri kumwe na Ireland, Finland, u Bubiligi, Columbia n'ibirwa bya Curacao.

Mu gutegura umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss World, abategura Miss Rwanda bamaze imyaka ibiri baratangije ibiganiro n'ibazwa rikorerwa mu matsinda ku baba bageze mu mwiherero.

Icyakora iyo bahitamo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa, ntabwo iri bazwa rigenderwaho.

U Rwanda ruri kwitabira Miss World ku nshuro ya 5, Miss Ingabire Grace aramutse atsinze muri kano gace yaba abaye Nyampinga wa mbere wahagarariye u Rwanda akazamuka ari uwa mbere mu itsinda rye, abamubanjirije ntibyigeze bishoboka. 

Kanda hano umanure [Download] 'Application' ya Mobstar


 

Miss Ingabire Grace yasabye gutorwa mu matora ashobora kumwongerera amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World 2021


 

Gutora Miss Ingabire Grace bisaba kumanura [Download] Application ya Mobstar


 

Miss Ingabire ari mu itsinda rya 13 mu gace kazonga benshi mu bakobwa kazwi nka ‘Head to head Challenge’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Arnold iyandemye2 years ago
    Ko birikwanga x? barikumbwira ngo this application is not secure





Inyarwanda BACKGROUND