RFL
Kigali

Bugesera FC yabujije ibyishimo Meya wa Huye yishyura igitego mu minota ya nyuma

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/11/2021 21:10
0


Ikipe ya Mukura VS yakinaga na Bugesera Fc mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League, amakipe yombi aza kunganya igitego 1 kuri 1.



Ni umukino waberaga kuri Stade ya Huye, waje gutangira saa cyenda na 13 uyobowe n’umusifuzi Mukansanga Salima. Ikipe ya Mukura yatangiye yiganza mu mukino imbere ya Bugesera, ariko uburyo bwinshi Mukura yabonaga abakinnyi bayo barimo Aboubakal Djibrine na Mukogotya bateraga imipira ariko ibitego bikabura Mukura yateye umutambiko w'izamu inshuro ebyiri mu gice cya mbere, mu gihe Bugesera FC kugera imbere y'izamu byagumye kuyigora, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Mukura yakomeje kwiharira umupira, umukino ugeze ku munota wa 53′ Aboubakal Djibrine wakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona yahaye umupira mwiza kapiteni Alex Ngirimana, atsinda igitego cya mbere cya Mukura.

Nyuma yo kubona icyo gitego amakipe yombi yatangiye gukinira hagati mu kibuga acungana. Ku munota wa 82′ Hoziana Kennedy wakinaga umukino we wa mbere mu cyiciro cya mbere, yaje guha umupira muremure Muniru na we ahita anyura mu rihumye ba myugariro ba Mukura yishyura igitego yatsinze n'umutwe, umukino urangira amakipe yombi anganyije  kimwe kuri kimwe. Wari umukino wa mbere Mukura Victory Sport yari ikinnye nyuma yaho Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Huye gatera inkunga iyi kipe.

Mukura nyuma yo kunganya uwo mukino yahise igira amanota 2 mu mikino 3 bamaze gukina naho Bugesera Fc igira amanota 4 mu mikino 5 bamaze gukina. Undi mukino wabaye muri Primus National warangiye Gicumbi FC yatsinze Gorilla FC igitego 1 ku busa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND