RFL
Kigali

Dore ibintu byiza birenze gukora imibonano mpuzabitsina usabwa gukorera uwo mukundana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/11/2021 8:46
0


Gukora imibonano cyangwa gutera akabariro ku bashakanye, ntabwo ari cyo kintu cyonyine cyiza kibaho mu rukundo rw'abantu babiri.



Akenshi abantu benshi bashyiraho imipaka yabo n'abo bakundana. Ugasanga ntabwo bifuza ko habaho guhuza imibiri bisanzwe, nko kuba bari mu bwogero bombi cyangwa bombi bari gutanda,...Aba bantu bakeneye kumenya neza ko uko imibiri yabo ihura, bitavuze ko hari ibyo bagiye gukora bidasanzwe. 

Kwerekana urukundo biza mu buryo butandukanye. Kuba ukundana n'umuntu udashobora kwegera biba ikibazo kuri bamwe bakaba banatekereza ko babaca inyuma. Abantu batekereza ko urukundo rwuzuye ibinezaneza kandi niko bimeze ku babizi. Kugira ngo rube rwiza cyane, bisaba ko mubihitamo rwose. Niba ugihuze utazi uburyo mwabikora mukaba mwakwishima mwembi uri kubangamira mugenzi wawe. Muri iyi nkuru urasangamo uburyo wowe n'uwo mukundana mushobora kwishima cyane bitabasabye gukora imibonano mpuzabitsina.

1.Kurebana akana ko mujisho: Amaso ni amadirishya yerekeza umuntu kuri roho. Iyi mvugo ifite ukuri uyu munsi rwose. Hari ikintu cyiyongera iyo ureba uwo mukundana mu maso ye cyane. Ibi biruta ibindi byose wamuha.

2.Kuryama hamwe mu gitanda kimwe ariko ntimukore imibonano mpuzabitsina: Ntabwo mugomba gukora imibonano kugira ngo mwerekane ko mukundana. Kuba muryamye hamwe byonyine byongera ikintu gikomeye hagati yanyu. Bituma mubona ko mwembi muryamye mu isi yanyu mwembi, bikongera ingano y'urukundo mufitanye.

3.Kwita k'uwo mukundana mu gihe yarwaye: Nta n'umwe uba wifuza ko mugenzi we arwara. Nta n'umwe umenya igihe umubiri umufatira. Uburwayi buzaza bugende, ariko mu gihe cyo gucika intege k'umubiri niho uzabonera amahirwe yo kwita k'uwo ukunda.

4.Kwandikirana inzandiko z'urukundo: Gukundana none ntibivuze kuba muri hamwe gusa, ahubwo kuba mwembi mushobora kugaragaza urukundo rwanyu binyuze no mu nzandiko ni byiza cyane.

5.Gutera imitoma mu gihe gikwiye: Bwira uwo mukundana ko ukunda uburyo ateye, mubwire ko ukunda imisatsi ye, mubwire ko ukunda buri kimwe kimuriho, ibi bizamufasha gukomeza kugukunda. Uzashake uko utuma uwo mukundana amenya icyo umukundaho.

6.Mube hamwe nta n'icyo muri gukora: Ntabwo biba ikibazo, kuba muri kumwe kandi ntacyo muri gukora ni byiza cyane. Urukundo ntabwo rugira aho rubarizwa, ntirugira igihe,...Mugomba kuba mu rukundo rwanyu aho mushaka n'igihe mushaka, mugakora n'ibyo mushaka cyangwa mukabireka.

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND