RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Ni gute wasaba umusore urukundo umubwira ko ushaka ko mukundana?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/11/2021 11:12
0


Kubwira umuhungu ko umukunda no kumusaba ko mukundana bishobora kumvikana nk’ibintu bigoye kandi bikomeye biteye n’ubwoba ku bakobwa, ariko siko byakagenze. Ukoresheje intekerezo nzima, ushobora kubwira umusore ko umukunda ndetse ukamubwira ko ushaka ko mukundana ku bw’ejo hazaza hawe. Ahari uri kwibaza uti”Nabikora nte”?.



1.Banza umenye niba witeguye kubikora. Ese witeguye kujya mu rukundo?. Uyu mwanzuro uragoye cyane ndetse usaba ubwenge bwinshi cyane kubera ko uba wafashwe n’umukobwa. Icya mbere ukwiriye kubanza gukora ni ukwibaza ibibazo bikurikira.

·         Ese nditeguye koko? Bizegenda gute ni tuba turi kumwe?

·         Ese nashobora kuba mu rukundo ruhamye kandi rushikamye?

·         Ese kuva twamenyana twigeze turwana? Niba byarabayeho, twabikemuye gute ?

·         Ese aranyubaha?

·         Gukunda umuntu umwe nabishobora?

·         Ese ibi ndi kubikora kuko anshimisha cyangwa ni abandi bari kumpata?

2.Igihe mumaze muziranye na cyo kibare kuko ni ingenzi cyane. Banza umenye igihe mumaze muziranye, ubundi yakoze iki ngo agukunde cyane? Ese ufite ibihamya by’uko yakwitayeho?

3.Menya neza niba koko akwiyumvamo. Ahari ufite ibimenyetso nk’uko twabibonye mu ngingo ya 2. Banza umenye niba agutakazaho umwanya cyangwa niba akwihorera. Reba ku bimenyetso by’ibifatika. Fatira kuri ibi bimenyetso bikurikira:

·         Ese agushyira muri gahunda ze z’ahazaza?

·         Akwereka inshuti ze?

·         Ese akunda kukwandikira ?

·         Ese murabonana cyane?

·         Ni umwizerwa no kuri wowe no ku muryango wawe?

·         Imyizerere ye ntizakubangamira?

4.Itegure kuba wakwangwa. Ashobora kuguhakanira akanga kuba umukunzi wawe. Menya neza ko ashobora guhakana akabyanga neza neza.

5. Tegura ko ashobora kuba ariwe ubikwibwiriye bwa mbere. Buriya guhamagara umuntu amazina mwitana, utaramubwira ko umukunda cyangwa we ngo abikubwire ni bibi cyane. Rero ku bw’izi mpamvu, ushobora gutegereza ko we akubwira ko agukunda.

6.Emera ko bakwanze n’ubwitonze bwinshi kandi ushimire. Ntabwo ashaka kuba umukunzi wawe, byemere. Arashaka ko murangiza ibyo mwarimo byose byemere.

Inkomoko: Wikihow






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND