RFL
Kigali

Impamvu 3 zituma umukunzi wawe ahisha ‘igihe aherukiye' kuri WhatsApp

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2021 14:20
0


Kuva WhatsApp yaza, kuvugana n’umukunzi wawe byarorohejwe, cyane cyane iyo urebye n’uburyo bwayo bworoshye bwerekana igihe umuntu ari cyangwa aherukira ku murongo, kwandika, kwandika ufata n’amajwi, kuba uri ku murongo ndetse no kuba utariho.



Iyi porogaramu irashinjwa gutandukana kwinshi kw’abakundana kandi iyi ikaba n’imwe mu mpamvu nyinshi zituma abakobwa batangira guhisha ‘igihe baherukiraho’ (last seen) kugirango babeshye abakunzi babo babagenzura cyane.

Kuki abakobwa bahisha ‘igihe baherukiraho’ kuri WhatsApp? Dore zimwe mu mpamvu:

1. Gushakisha kwitabwaho

Abakobwa bamwe bazahisha igihe baherukira kumurongo kugirango bagereranye igipimo cy’ubutumwa buzajya babona mugihe ntawe uzi ko bari kumurongo, ibi bizamufasha kumenya inshuti nyazo zizahora zifuza guhuza nawe nubwo byerekana ko atari kumurongo,

2. Ntabwo ashishikajwe no kuganira nawe.

Iyo arambiwe umukunzi we, azahagarika igihe aherukira ku murongo kugirango amuce intege, abuze inyungu yari afite zo kumwandikira kuko nawe adashaka kumuvugisha bityo umukunzi we nabona atari kumurongo ntamwandikire.

3. Guca inyuma byoroshye.

Mugihe umukunzi wawe yahishe igihe aherukira kumurongo, birashoboka ko utazashobora kumenya igihe aherukira kuri porogaramu.Nubwo wamwandikira akirengagiza ubutumwa bwawe, ntuzabitindaho kuko uzaba utekereza ko atari ari kumurongo. Ibi bitanga inzira nziza yo kubeshya no guca inyuma umukunzi.

Ibi bizamufasha kuba yaba ari kuganira n'abandi bamutereta ku ruhande wowe ntubimenye.Mugihe wibwirako atari kumurongo kubera impamvu zitandukanye we azaba ari kwivuganira n'abandi wowe utabizi.

Izo nizo mpamvu 3 zituma umukunzi wawe ahisha igihe aherukira ku rubuga rwa Whatsapp nk'uko urubuga Elcrema rwabitangaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND