RFL
Kigali

Vanessa, izina ry’umukobwa w’umugiraneza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2021 8:01
1


Menya byinshi ku izina Vanessa n'ibiranga abakobw abaryitwa.



Vanessa ni izina rikomoka mu Kigereki, risobanura “ikinyugunyugu”, ni izina kandi ryahabwaga ikigirwamana cyo mu Bugereki cyitwaga ‘Phanessa’.

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko iri zina ryahimbwe n’umwanditsi Jonathan Swift mu gisigo yise Cadenus and Vanessa mu mwaka wa 1708. Iryo zina yarikomoye ku mazina y’umukobwa Esther Vanhomrigh wari inshuti ye magara, aho yafashe Van ( Vanhomrigh) ndetse na Essa ( Esther) akabiteranya bikabyara Vanessa.

Izina Vanessa ryatangiye gukoreshwa cyane mu kinyejana cya 20. Ubu ryiganje cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage ndetse na Brazil.

Bimwe mu biranga ba ’Vanessa’

-Vanessa ntabwo akunda kwirekurira buri wese, akunda guceceka, akunda gutega amatwi no gusesengura icyo abwiwe, ndetse no gucukumbura ukuri kwimbitse ku bintu runaka.

-Vanessa akunda kwitangira akazi, agira ibikorwa by’ubugiraneza, akunda gukunda no gukundwa kandi ibikorwa bye bikurura abantu benshi.

-Agira ubumuntu mu bikorwa bye ndetse b’imico myiza. Kubera ko ari umuntu wita ku bandi kandi akaba azi gukunda, ashobora gufatirwa ibyemezo akemera kubikurikiza.

-Ni umuntu udatindiganya mu kwinjira mu rukundo ariko akunda kubabazwa n’ubusa akigunga.

Bamwe mu byamamare bitwa ‘Vanessa’

-Vanessa Williams ni umukinnyi wa Filime, umurimbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba ariwe wambitswe ikamba rya mbere rya Nyampinga wa Amerika.

-Vanessa Redgrave ni umukinnyi wa Filime uzwi mu Bwongereza.

-Vanessa Bryant umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant.

-Vanessa Mdee umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamugunga Jeannette2 years ago
    Muzadusobanurire izina Jeannette muzaba mukoze cyaneeee 🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND