RFL
Kigali

Nyuma yo gusoza irushanwa ry’ibilometero 42 mu myaka 54, Shizo yaciye agahigo ko kugenda buhoro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/11/2021 18:55
0


Umuyapani Shizo Kanakuri ni we ufite agahigo ko kugira umuvuduko uri hasi cyangwa kugenda buhoro kugeza n'ubu nyuma y'uko bimutwaye imyaka 54 gusoza amarushanwa y’ibilometero 42 mu myaka 54 mu gihe abazi kwiruka bitwara hagati y’amasaha ane n'atanu.



Hari mu mwaka wa 1912 ubwo abarenga ibihumbi 18,000 bahuriraga ku kibuga cya ‘Stockholm’ bajyanywe no kwihera ijisho imikino mpuzamahanga ya Olympike. Yaje gutangira nk'uko byari biteganijwe, abagera kuri 68 ni bo batangiye amarushanwa ariko mu kugaruka haje gusoza abagera kuri 32.

Abandi bagiye basigara nzira nyamara bakagenda basodoka gacye gacye bakahagera nyamara nyuma umwe yaje no gukurizamo kwitaba Imana, uwo akaba ari umunya-Portugal nk'uko ikinyamakuru cya MADRASCOURIER kibitangaza. Umugabo umwe witwa Shizo Kanakuri ntiyigeze avugwa ariko ibye byaje kuba umutwe w’inkuru z’ibitangazamakuru by’ubwoko bwose nyuma y’ibinyacumi. 

Shizo byari byaramufashe iminsi igera muri 17 kugera aho amarushanwa yaberaga ava mu gihugu cy'u Buyapani yerecyeza muri Suwede atega ubwato na galiyamoshi, yaje kugira ubushyuhe bwo ku rwego rwo hasi (32.20 C) bwagakwiye kwica umuntu ariko kuko ikoranabuhanga ryari ritari ryaza, yakomeje imikino nyamara rwagati yaje kugwa hasi ariko imitegurire yari iri hasi ntiyaje gutuma hamenyekana uwaba atahageze.

Ku bw’amahirwe yabonye umuryango umwitaho asubira mu gihugu cye cy’u Buyapani. Inkuru ntiyigeze ibarwa kuko mbere y'uko asubirayo atigeze asubira aho imikino yabereye yewe nta n'ubwo n’abateguye irushanwa bigeze bamuvugaho.

Nyuma ariko uyu mugabo ufatwa nka sekuru y’abakinnyi b’imikino yo kwiruka mu Buyapani, inkuru ye yaje gutangira kuvugwa ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 50 y’imikino Olympike ndetse abategura irushanwa batangira gushakisha Shizo hari mu myaka ya 1950.

Uyu mugabo akaba ariko ubwo yasubiraga mu gihugu cye yari yarakomeje gukina imikino yo kwiruka ariko ngo arahira kutazongera gusubira mu marushanwa mpuzamahanga by’umwihariko mu mikino Olympike dore ko imitegurirwe yaryo yari yarayibonye ariko na none guhera mu myaka ya 1921 yari yaratangiye guhinduka igenda iba myiza kurushaho.

Inkuru yaje kugera kuri Shizo mu mwaka ya 1962 maze hashize imyaka 4 aza kwemera kujya gusoza umukino we mu buryo bwo kumuha icyubahiro nk’umukinnyi w’umunyabigwi utaritaweho na none ariko abakoze imibare neza bavuga ko yirukatse ibilometero 42.925 mu myaka 54, iminsi 249, amasaha 5 n’amasegonda 20.3.

N'ubwo ariko afatwa nk’umunyabigwi wanambitswe imidali akanandikwaho inkuru nyinshi mu mateka yo kugenda no kwiruka, anafatwa nk’umuntu waciye agahigo mu mateka ko kuba ariwe ufite umuvuduko mucye. Yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 1983 afite imyaka mirongo 92 kuko yari yarabonye izuba kuwa 20 Kanama 1893.

Mu mwaka wa 2019 hasotse filimi y’uruhererekane igizwe n’ibice 48 [Episode] ivuga kuri  Shizo Kanakuri.



  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND