RFL
Kigali

Yanyuze Barak Obama, ahatanira BET Award anahanganye na Meddy muri AEAUSA: Amateka ahambaye ya Rema uri i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/11/2021 19:10
0


Umuhanzi Rema wo muri Nigeria w’imyaka 21 uri i Kigali, yubatse izina mu isi yose aho yahataniye ibihembo bikomeye bya BET Awards muri USA, kuri ubu akaba ahanganye mu cyiciro kimwe cy’indirimbo nziza y’umwaka ku mugabane wa Africa muri AEAUSA na Meddy, impano ye kandi iri mu zanyuze zinashimwa na Barak Obama wayoboye Amerika.



Rema yabonye izuba kuwa 01 Gicurasi 2000. Yiswe n’ababyeyi be Divine Ikubor, yamamara nka Rema. Yavukiye mu mujyi wa ‘Benin’ akura aririmba akanarapa aho yigaga mu mashuri yisumbuye mu ntara ya ‘Edo’. Ni umuririmbyi n’umuraperi ukomoka mu gihugu cya Nigeria. Indirimbo yakoze yitwa ‘Iron Man’ niyo yatumye yamamara cyane kubera ko iri mu zanyuze Barak Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpeshyi y’umwaka wa 2019, nk'uko yabigaragaje ku rutonde rwashyizwe hanze.

Muri 2019 Rema yasinyanye amasezerano na Label ya ‘Jonzig World’ imwe mu zifitanye imikoranire mu bucuruzi n’iyitwa ‘Mavin Record’ ya Don Jazzy. Mu mwaka wa 2018, Rema yasubiyemo indirimbo y’umuraperi D’Prince yitwa ‘Gucci Gang’ uri mu bakomeye muri Africa. Nyuma y'uko Rema ayisangije abamukurikira kuri instagram bikagera kuri uyu muraperi akanyurwa, yahise amutwara kuba muri Lagos ari nawe wahise amwinjiza muri Label ye ya ‘Jonzing World’.

Umuhanzi Rema arataramira abanya-Kigali kuwa 20 Ugushyingo 2020 [mu mpera z'icyumeru]

Rema yaje gushyira hanze uruhurirane rw’indirimbo (EP) rwa mbere mu mwaka wa 2019. Imwe muri zo yaciye agahigo ko kuyobora indirimbo zumviswe cyane ku rubuga rwa Apple mu gihugu cya Nigeria. Kuwa 21 Gicurasi 2019, ‘Jonzing World’ ya D’Prince ku bufatanye na Mavin ya Don Jazzy, bahise bafasha Rema gushyira hanze amashusho y’indirimbo yari yitiriye EP ye ya mbere yitwa ‘Dumebi’ yagaragayemo umunyamideli ubica bigacika Diana Eneje.

Amashusho y'iyi ndirimbo yayobowe n’umuhanga mu bijyanye no kuyobora amashusho witwa Ademola Falomo, kuva yajya hanze kuwa 21 Gicurasi 2021 imaze kurebwa inshuro ku rukuta rwa Youtube zirenga miliyoni 47 [47,594,359Views]. Muri Gicurasi 2021, Rema yatangaje ko ijwi rye ari ‘Afrorave’ rikaba ari ijwi rikomoka kuri ‘Afrobeat’ ariko na none rifite ukuntu ryivanzemo umuziki wo mu bihugu by’Abarabu n’Abahinde.

Muri nzeri 2021, Rema yagizwe Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Pepsi. Ni umwe mu bahanzi bahuriye muri Label imwe izwi nka Ayra Starr.

Barak Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bashimye ibihangano bya Rema ugiye gutaramira mu Rwanda

Mu Ukuboza 2018, umuhanzi wo mu Label ya Mavin Reekado Banks yayivuyemo byaje guhesha amahirwe yo guhita ava bidatinze muri ‘Jonzing World’, yerekeza muri ‘Mavin’, kugira Rema mu bahanzi bagize ‘Mavin’ nk'uko byatangajwe na D’Prince wanamuzamuye ni intambwe ikomeye kuri ‘Mavin’ kuko akomeza yemeza ko Rema ari umuhanzi ukomeye kandi ukwiye kumvikana ku isi yose.

Rema ubundi yari yaramaze igihe kirekire akorana na D’Prince ari nako anandika indirimbo ariko Don Jazzy we atarabwirwa ko hari impano ihambaye yavumbuwe, kuwa 22 Werurwe 2019 ni bwo yinjijwe muri ‘Mavin Record’ nk’ejo hazaza h’injyana ya Afrobeats.

Rema muri Nigeria by'umwihariko muri Label ya Mavin afatwa nk'ikirango n'ejo hazaza h'injyana ya Afrobeat

Kuwa 19 Ukwakira 2019, Rema yegukanye icyiciro kizwi nka ‘Next Rated’ ndetse yari anahatanye mu cyiciro cya ‘Viewers Choice’ mu bihembo bizwi nka The Headies. Kuwa 12 Mutarama 2020 yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka mu bihambwa abahanzi b’Abanya-Africa beza kuva mu mwaka wa 2007 bizwi nka ‘Sound City MVP Awards”.

Kuwa 15 Kamena 2020, Rema yahataniye na none ibihembo bya BET Awards mu cyiciro kizwi nka ‘Viewers Choice’ kimwe n’abahanzi barimo Burna Boy na Wizkid babashije guhanga muri 2020 bakomoka muri Nigeria.

Hanze y’umuziki Rema akurikirana umupira w’amaguru ndetse akaba ari umufana w’akadasohoka wa Manchester United. Kuwa 28 Nzeri 2020, Rema yanditse ubutumwa bushinja ishyaka rya PDP (Peoples Democratic Party) kuba ari ryo ryihishe inyuma y’urupfu rwa se amusabira ubutabera.

Imwe mu ndirimbo za Rema iri mu zifashishijwe na FIFA mu gushyira hanze bimwe mu mashusho y’ibikorwa bitegura umwaka wa 2021 binyura ku mateleviziyo atandukanye ku isi ari kandi no mu bahanzi bahataniye ibihembo bya AEAUSA (African Entertainment Awards USA).

Ibi bihembo abihataniyemo n’umuhanzi w’umunyarwanda uzwi nka Meddy mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka ku mugabane wa Africa, aho indirimbo ya Meddy ihatanye muri iri rushanwa ari ‘Queen Of Sheba’ naho iya Rema ari iyitwa ‘Bounce’.

Ibihembo AEAUSA bikaba bihabwa abahanzi bakomeye muri Africa mu byiciro bigera kuri 31 ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro. Ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New Jersey bikaba bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi, amatora arakomeje.

Meddy ahatanye na Rema mu cyiciro kimwe cy'indirimbo y'umwaka wa 2021 

Rema ku mbuga zikoreshwa na benshi mu Rwanda uhereye kuri Instagram akurikirwa na miliyoni 2.6 naho kuri Youtube yafunguye kuwa 07 Mata 2019 afite aba ‘Subscribers’ bakabakaba miliyoni 1 [Ibihumbi 987] naho umusaruro rusange w’uru rukuta kugeza ubu ni miliyoni 209 [209,981,183Views].

Don Jazzy umuhanzi akaba n'umushabitsi mu myidagaduro nyiri Label ikomeye muri Nigeria ari kumwe na Rema umwe mu bahanzi ashinzwe kureberera inyungu

D'Prince Mavin wazamuye impano ya Rema ugiye gutaramira abanya-Kigali nyuma y'uko asubiyemo indirimbo ye akabyishimira cyane agahitamo kumufasha








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND