RFL
Kigali

Iya mbere ihagaze Miliyari 125 Frw! Ihere ijisho inzu 5 z'ibyamamare zihenze kurusha izindi ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/11/2021 15:23
0


Bavuga ko aho ifaranga rikubise horoha. Muri iyi nkuru tugiye kukweraka inzu 5 zihenze kurusha izindi ku Isi z'ibyamamare mu ngeri zitandukanye.



Iyo ufite amafaranga uba ufite byose kandi ushobora kugura byose usibye umwuka muntu ahumeka. Hari umunyarwanda wabivuze mu buryo bworoshye ashimangira ko aho ifaranga rikubise horoha. 

1.Bill Gates -"Xanadu 2.0"


Iyi nzu iri ku nkombe uyitegereje ubona ari umujyi

Kuri uru rutonde rw'ibyamamare bitanu bifite inzu bitahamo zihenze kurusha izindi ku isi , kuba Bill Gates ari we uruyoboye nta gitangaza kirimo kuko ari mu batunze agatubutse kuri uyu mubumbe ndetse yigeze no kumara igihe kinini ari we muherwe wa mbere ku Isi, ariko ubu ari ku mwanya wa gatatu akaba atunze Miliyari 135 z'amadorari. Mu manyarwanda aya mafarana angana na tiriyari 135 zirenga.


Inzu ye iri ahantu heza cyane 

Inzu y'uyu muherwe niyo iyoboye urutonde rw'inzu z'ibyamamare zihenze ku isi ikaba ihagaze miliyari 125 Frw. Iyi nyubako y'agatangaza yayise 'Xanadu 2.0' iherereye i Washington mu gace ka Medina yubatswe n'umucanga wavuye ku kirwa cya Caribbean. Itatswe n'ibishushanyo by'ubugeni ikaba inagaragaramo ikibumbano cy'umwami Salomon ufite amateka maremare muri Bibiliya.

2. George Clooney- 18th Century Villa 

George Clooney ni umunya-Amerika w'icyamamare muri filime kuri uyu mubumbe. Ni umuhanga mu kuzikina, kuzitegura no kuzitunganya akaba afite imyaka 60.


Iyi nyubako ye iherereye ahitwa Laglio mu Butaliyani. Ifite inzu yo gukoreramo imyitozo ngororamubiri [gym], pisine, ikibuga cya tenisi, inzu y'imyidagaduro n'ibindi biyishyira ku mwanya wa kabiri. Ihagaze Miliyari ijana z'amanyarwanda.

3. George Lucas-Californian Ranch 

Uyu mugabo ni umunyamerika wamamaye nawe muri filime akaba ari umuhanga mu kuzandika, kuzikina, kuzitunganya ndetse no kuziyobora. Iyi nzu ye yise Californian Ranch nayo ihagaze Miliyari 100 Frw ikaba yubatse mu buyo bw'amazu yo hambere.


Iherereye hafi ya Nicasio muri California ikaba ifite ubuso bunini cyane, inzu y'imyidagaduro ifite ibyicaro 300, pisine, aho kororera amatungo atandukanye n'ibindi.

4. Jay Z na Beyonce- Los Angeles Pad


Jay Z na Beyonce bafite inzu yagatanga iri ku mwanya wa kane mu nzu z'ibyamamare zihenze ku Isi, ikaba iherereye muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nyubako ifite pisine enye nziza cyane, ikibuga cya Basketball n'amagareje 15 n'ibindi byinshi biyigira inzu yagatangaza bituma ihagarara Miliyari 88 frw.

5. Angelina Jolie-French Chateau 


Uyu nawe ni icyamamare muri sinema akaba afite inzu y'agatangaza yise French Chateau ihagaze Miliyari 61 Frw. Iyi nyubako ya Angelina Jolie ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite inzu zo gukoreramo imyitozo ngororamubiri (ebyiri iy'abagabo n'abagore), pisine, icyumba cyo gukoreramo inama n'ibirori. Muri rusange ifite ibyumba 35.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND