RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Caleb UWAGABA wasoje Master's muri Pologne agahita ahabwa akazi ko kwigisha muri Kaminuza yizemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/10/2021 18:16
0


UWAGABA Joseph Caleb, umunyarwanda usanzwe ari umwanditsi w'ibitabo unafite izina rizwi mu myidagaduro yo mu Rwanda dore ko yakunze kwifashishwa mu gutegura ibitaramo by'abahanzi ba Gospel, kuri ubu yamaze guhabwa akazi ko kwigisha muri Kaminuza yo muri Pologne nyuma y'iminsi micye asoje Master's muri icyo gihugu.



'A Hundred Days in Marriage' ni igitabo cyatumye izina UWAGABA Josheph Caleb rimenyekana cyane mu Rwanda no hanze, bitewe n'inkuru mpamo yanyujije muri iki gitabo y'uburyo yabanye n'umugore we Mucyo Sabine igihe kingana n'iminsi 100 akaza kwitaba Imana kuwa 04 Ukwakira 2018 azize uburwayi, bigasigira igikomere UWAGABA Caleb ariko akiyemeza gusohoza isezerano yari yaragiranye n'umugore we akiriho, ko bazandika igitabo ku rukundo rwabo.

N'ubwo yari asazwe afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) yakuye muri Mount Kenya University (MKU), Uwagaba Joseph Caleb yasanze ari ngombwa gukomeza amashuri agashaka n'indi Master's yashakaga cyane. Kubura umugore we yakundaga bihebuje, ntibyatumye aheranwa n'agahinda, ahubwo yanyarukiye i Burayi mu gihugu cya Pologne yiga amasomo ya Master's muri Kaminuza yitwa 'University of Economics and Human Sciences' yo muri Warsaw, abikora agamije kugera ku ndoto ze.


Uwagaba Caleb yasoje Master's ku manota meza cyane ashimirwa na Kaminuza yizeho

Nyuma y'umwaka yari amaze yiga muri iyi Kaminuza, yasoje ari mu banyeshuri bitwaye neza cyane - bafite amanota yo hejuru cyane - ibintu yashimiwe n'ubuyobozi bw'iyi Kaminuza. Burya koko 'Kwizera kurarema', UWAGABA Josph Caleb yigiriye icyizere cyinshi yanzura kujya gusaba akazi ko kwigisha muri Kaminuza yo muri Pologne yasorejemo Master's, birangira bakamuhaye ko kwigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) ndetse n'abiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's).

Ni ibintu ashimira Imana cyane, yamushoboje mu myigire ye ikanamuha kwigirira icyizere. Ubu Caleb yigisha abanyeshuri ba Kaminuza baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi birenga 50 birimo Spain, Italy, Portugal, France, Vietnam, Zimbabwe, u Rwanda, Nigeria Azerbaijan, Turkey, Iran, Ukraine, n’ahandi henshi. Yakebuye abantu bafite imyumvire y'uko Abanyafurika baba i Burayi bahakora akazi gaciriritse, bikaba byatuma hari abashobora kwitakariza icyizere ntibagire imbaraga zo guhatanira imyanya myiza i mahanga.

INYARWANDA.com yagiranye ikiganiro kirambuye na UWAGABA Joseph Caleb usanzwe ari Umuvugabutumwa (Evangelist), Umwanditsi w'ibitabo, Umujyanama w'abahanzi (Yabaye Manager wa Papa Emile, Sam Rwibasira n'abandi), tumubaza uko yakiriye guhabwa akazi gakomeye ko kwigisha muri Kaminuza y'i Burayi, imishinga afite mu gihe kiri imbere ndetse n'inama agira urubyiruko rushobora kuba uyu munsi rurota ibintu byagutse ariko rugacibwa intege no kutigirira icyizere, kutabona igishoro rwifuza, n'ibindi.


UWAGABA ubu ni Umwalimu muri Kaminuza yo muri Pologne

Kurikira Ikiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na UWAGABA Joseph Caleb

Umunyamakuru: Mperutse kubona amafoto yawe wasoje indi Master's; wasoje ryari, mu yihe Kaminuza, watsinze neza?

UWAGABA: Yego. Murakoze nasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri University of Economics and human sciences in Warsaw, mu kwezi gushize Nzeri, rwose nagize amanota meza 4,8/5 ndetse nanabiherewe igihembo (Distinction for Academic Excellent and outstanding achievement).

Umunyamakuru: Nyuma yo gusoza Masters, mu Rwanda tugutegereze ryari, ujya uteganya kuba wahakorera, niba ari Yego, ni nk'ubuhe bucuruzi wahakorera?

UWAGABA: Amakuru yanjye ni meza cyane naje kubona ko nyuma y’ubuzima bushaririye hashobora kuza ubundi buzima kandi bwiza, utatekerezaga ubu ndatuje meze neza. Mu Rwanda ni mu rugo n'ejo mu gitondo mwabona ntashye, umwana ujya iwabo ntawamutangira. Cyane rwose mbonye uburyo bwiza bushoboka nashinga ikigo gitanga ubujyanama mu bijyanye no gutangira imishinga mito, cyane cyane ku rubyiruko (Small and medium Enterprises) ariko kandi kubera ko nize ibijyanye na Logistics nakora akazi kajyanye nabyo.

Umunyamakuru: Hari amakuru avuga ko wabonye akazi kandi keza muri Pologne, niba ari byo wabigezeho gute?

UWAGABA: Yes nabonye akazi k’inzozi zanjye, mu by'ukuri byarantunguye. Nkimara kurangiza kwiga, nagiye ku kigo nizeho nsaba akazi ko kwigisha, ariko numvaga batakampa kubera ko nta Doctoral mfite, natanze impapuro zisaba akazi nk’abandi bose, nkora ibizamini byabasabwaga, nyuma ntungurwa no kubona bampaye akazi, ubu ndi umwarimu wa Kaminuza ndetse nigisha abanyeshuri bo muri Master’s amasomo abiri (Entrepreneurship ndetse na Business Process Management) kandi mbona bigenda neza rwose.

Umunyamakuru: Guhabwa ako kazi bisobanuye iki kuri Caleb, wiyumvise gute, washimiye Imana gute, ni iyihe nama wagira urubyiruko

UWAGABA: Kuri njye bisobanuye ikintu gikomeye, bisobanuye kwimana u Rwanda na Africa nk'uko nyakubahwa Minister Eduard Bamporiki ajya abivuga, kuko kubona umwirabura wigisha i Burayi ntabwo ari ibintu bisanzwe, nahaye Imana icyubahiro ndetse nshima abarimu banjye bose guhera muri Primary kugeza kuri Master’s bangize uwo ndiwe uyu munsi, ni ishema ku gihugu n’umuryango wanjye.

Urubyiruko nabasaba kutarangara, bagabanye ibintu babamo bitabafitiye umumaro bakurikire inzozi zabo kandi n'iyo bahura n'ibibaca intege uyu munsi ugwa hasi ariko ukabyuka ejo ugakomeza, urubyiruko rushyire imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biri aho batuye.

Umunyamakuru: Ni nk'ibihe bintu bindi urimo kurota ubu ni ukuvuga wifuza kugeraho mu buzima?

UWAGABA: Ubusanzwe nta muntu uvuga ibyo arota ariko njyewe numva nzakomeza gushaka imbuto n’amaboko aho ndi hose nk'ibisanzwe ni ugukomeza kwiyubaka no kwubaka abandi.

Umunyamakuru: Ni abahe bantu batatu Caleb afatiraho icyitegererezo ?

UWAGABA: 'Role Model' biterwa n'icyo mushakaho cyangwa inzira nifuza kujyamo. Muri Leadership, Entrepreneurial, Business…. Ariko muri rusange uwa mbere ni H.E Paul Kagame, uwa kabiri ni Mama wanjye, uwa gatatu ni Bishop Rugamba Albert (Ayobora Itorero Bethesda Holy Church).

Umunyamakuru: Nyuma y'igitabo wanditse 'A Hundred Days in Marriage', nta kindi waba uteganya?

UWAGABA: Yes ndimo kucyandika kizasohoka umwaka utaha, kitwa 'From tears to a million maker'

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na UWAGABA Joseph Caleb, uyu mugabo ukiri muto mu myaka ariko wagutse mu bikorwa n'ibitekerezo, yageneye ubutumwa abantu bafite imyumvire y'uko abanyafrika bose baba mu mahanga bakora akazi gaciriritse kandi nyamara atari ko bimeze. Ati "Ikindi ni uko abantu muri rusange bakwiriye guhindura imyumvire y’uko bafata abantu baba mu mahanga aho usanga bavuga ko abantu bajya hanze bakora akazi kabi nyamara birengagiza ko ako kazi gakorwa na buri wese hano akazi umwenegihugu yakora n'undi wese yagakora ndetse abanyamahanga bakora neza".

Yunzemo ati "Ubuse sindi mwarimu nigisha abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 50 birimo Spain, Italy, Portugal, France, Vietnam, Zimbabwe, u Rwanda, Nigeria Azerbaijan, Turkey, Iran, Ukraine, n’ahandi henshi!". Yongeyeho ko hari abanyafrika bafite ibigo bikomeye i Burayi anasaba abantu kwirinda gusuzugura akazi ako ari ko kose mu gihe ugakora ufite intego. Yagize ati "Hano (Pologne) abanyafurika bafite ama business akomeye, so umuntu ahantu ari hose areke gusuzugura akazi ahubwo ako akora kose agakore afite intego yo kuzamuka no kugirira abandi umumaro. Murakoze".


Uwagaba Joseph Caleb ubwo yahaga impano y'igitabo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda, Dr Vincent Biruta


Ev. Caleb yahishuye ko agiye gushyira hanze ikindi gitabo nyuma y'icyo yise 'A Hundred Days in Marriage' cyakunzwe cyane


UWAGABA yahawe ishimwe na Kaminuza yasorejeho Masters muri Pologne nyuma y'uko abonye amanota yo ku rwego rwo hejuru


Caleb ari kwandika igitabo yise "From tears to a milion maker" bisobanuye "Kuva mu marira ugakorera Miliyoni"


Mu banyeshuri UWAGABA yigisha harimo n'abiga Master's 


UWAGABA aherutse gusoza Masters muri Pologne ahita ahabwa akazi muri iyo Kaminuza yizemo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND