RFL
Kigali

Don Moen na Sinach bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye kizabera muri Cameroon

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/10/2021 1:47
1


Abaramyi bakunzwe bihebuje ku rwego rw'Isi, Don Moen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Sinach wo muri Nigeria muri Africa, bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye kizaba mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo uyu mwaka. Bombi bateguje abakunzi babo batuye muri Cameroon n'ahandi babasaba kutazacikwa n'iki gitaramo.



Iki gitaramo cyiswe 'Heal the land' kizaba ku Cyumweru tariki 28/11/2021 kuva saa Kumi z'umugoroba kibere ahitwa Douala, Canal Olympia. Cyateguwe bigizwemo uruhare na Ministeri y'Ubuhanzi n'Umuco muri Cameroon. Sinach ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri Afrika, yagaragaje ko atewe ishema no kuba agiye guhurira muri iki gitaramo na Don Moen yise 'Papa w'umuziki wa Gospel ku Isi'. 

Sinach yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati "Muraho Douala Cameroon! Turaje tariki 28 Ugushyingo. Nishimiye cyane kuzifatanya namwe kuramya Imana ndi kumwe n'itsinda ryanjye ndetse na Papa w'umuziki wa Gikristo Don Moen. Ni igihe cyawe Cameroon". Twabibutsa ko Sinach yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ku butumire bw'umuramyi Patient Bizimana, mu gitaramo cy'uburyohe cyasize amateka atazibagirana.


Sinach yishimiye cyane kuba agiye guhurira na Don Moen mu gitaramo

Done Moen, umuramyi ukunzwe cyane ku Isi wataramiye mu Rwanda mu bihe bishize mu gitaramo cy'amateka, nawe yararikiye abantu kutazacikwa n'iki gitaramo avuga ko bizaba ari ibihe bidasanzwe muri Cameroon ndetse no hirya no hino ku Isi, mu masengesho no kuramya Imana na cyane ko abantu bazakurikira iki gitaramo hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Yagize ati "Hamwe n'itsinda ryanjye, nzayobora kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa Online ndi kumwe n'abaramyi batandukanye bo muri Cameroon na Sinach wo muri Nigeria". Yavuze ko amakuru arambuye n'uburyo babona amatike, babisanga ku rubuga rwe. Na Sinach nawe ni ko yatangaje.

Nk'uko bigaragara ku ifoto yamamaza iki gitaramo, amatike yo kwinjira ari mu buryo bubiri; Amatike asanzwe n'amatike yo mu myanya y'abanyacyubahiro. Mu myanya isanzwe ni ukwishyura amafaranga akoreshwa muri Cameroon 5000 F - 10,000 F naho muri VIP ni 25,000 F - 50,000 F. 

Ni amafaranga atari macye dore ko 50,000 F akoreshwa muri Cameroon, iyo uyashyize mu manyarwanda usanga angana n'ibihumbi mirongo inani n'umunani (88,000 Frw). Si ubwa mbere Sinach na Don Moen bagiye guhurira mu gitaramo, kuko bigeze guhurira no muri "The Experience" mu 2019 yahuje abaramyi benshi cyane bakunzwe.


Don Moen na Sinach bagiye guhurira mu gitaramo cy'amateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cecile mutuyimana3 weeks ago
    Ilike musc worship I love you so much Don moen Abou Ineed musc





Inyarwanda BACKGROUND