RFL
Kigali

UR Huye: Oasis group barangamiye gukora indirimbo zibohora imitima y'abatuye isi basohoye iyo bise 'Numvise Ijwi'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2021 15:36
0


Oasis group igizwe n'abakobwa 2 n'umuhungu umwe, bose bakaba ari abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye), bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise 'Numvise ijwi' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Cyiza Cedric wiga muri UR Huye, akaba ari nawe washinze itsinda rya Oasis group, yabwiye InyaRwanda.com ko intego y'itsinda ryabo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ugukora indirimbo zibohora abatuye Isi. Yagize ati "Turi abanyeshuri twese. Intego yacu ni uko tugomba kuririmba indirimbo zibohora imitima y'abatuye isi. Nk'uko izina ribisobanura, turi amazi adakama yo mu butayu".

Ubwo yavugaga ku ndirimbo yabo nshya bamaze gusohora, yagize ati "Indirimbo 'Numvise ijwi' ishingiye ku nkuru y'ukuri y'urugendo rw'Agakiza". Nk'umwe mu bagize itsinda Oasis group, Cyiza Cedric, bikaba byaramworoheye kuyandika bitewe n'ibihe yari arimo byo gutangira urugendo rw'agakiza. Indirimbo 'Numvise ijwi' igaragaramo umuntu uri mu mwijima utarumva ubutumwa bwiza, bityo akaza kubwumva maze agahinduka, yamara gukizwa agashimira Imana umwijima yamukuyemo.


Oasis Group igizwe n'abantu batatu; abakobwa babiri n'umuhungu umwe

REBA HANO INDIRIMBO 'NUMVISE IJWI' YA OASIS GROUP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND