RFL
Kigali

U Bufaransa: Jado Kelly yasohoye indirimbo 'Tuza' anavuga birambuye uko yivumbuyemo impano yo kuramya Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2021 13:00
1


Uwimana Jean de Dieu ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Jado Kelly ari naryo akoresha ku mbuga nkoranyambaga, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Tuza' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Ni indirimbo yatunganyijwe na Studio yitwa Gates Sound ya Producer Bill Gates Mulumba ikorera mu gihugu cy'u Bufaransa.



Jado Kelly ni umunyarwanda utuye mu Bufaransa, akaba ari umukristo mu Itorero rya Zion Temple Bruxelles nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com. Ni umuhanzi utari mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Gusa izina rye ni rishya mu itangazamakuru, dore ko atakunze gukorana naryo. Usibye kuba ari umuhanzi ku giti cye, asanzwe ari n'umuramyi uyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worshiper Leader) mu rusengero asengeramo ubu i Burayi, ndetse n'aho yasengeraga akiri mu Rwanda.

Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya, yagize ati "Uyu munsi nejejwe no kubibwira nanasobanura umushinga w'indirimbo yanjye nshyize hanze nise 'Tuza'. Ni indirimbo Mwuka Wera atanze mu gihe nk'iki kugira ngo ubwoko bw'Imana, abantu b'Imana twongere dusubizwemo ibyiringiro byo kunesha. Ni indirimbo ivuga gukomera kw'Imana uko imiraba yaba myinshi mu buzima, uko imisozi yaba miremire cyane, ibyago, amakuba, ibihombo bitandukanye by'ubuzima, Imana yacu, Yesu intare yo mu muryango wa Yuda byose ibirusha amaboko".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Jado Kelly yadutangarije ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye 'Tuza' akoze nyuma y'igihe kinini yari amaze acecetse. Yagize ati "Iyo ndirimbo nayihimbye nshingiye ku bihe nagiye nyuramo bikomeye, mu 2018 nibwo nahimbye chorus cyangwa réfre yayo ndayibika hashira igihe kinini. Hanyuma rero muri ibi bihe bya Covid-19 nibwo nari ndyamye ntangira gutekereza ku bihe byashize by'ubuzima bwanjye, hanyuma ntekereza no ku bihe bikomereye abatuye isi yose muri rusange;

Mpita numva muri njye ya chorus ingarutsemo ndavugango (tuza Coronavirus), inspiration iraza hanyuma mpita mbyuka mfata guiter ntangira kwandika hanyuma nyirangije nyitwarira producer Billgate indirimbo arayikunda kandi ayitaho ayikorana ubuhanga, ndamushimira cyane ku bw'umurimo yayikozeho".

Ni gihe ki Jado Kelly yatangiye gukora umuziki?


Jado Kelly yagize ati "Natangiye umuziki muri 2007 ntangirira aho nasengeraga mu itorero rya Zion Temple Rubavu ishami rya Nyamyumba aho nari umwe mu ba worshiper leaders. Ariko natangiye gukora indirimbo zanjye bwite muri 2016 aho natangiriye ku ndirimbo yitwa 'Africa rise and shine' yakozwe n'aba producer muri version 2. Version imwe yakozwe na producer Peter nayiririmbanye n'umuramyi witwa Ndekezi Claude, worshiper leader muri Azaph Rubavu;

Indi version yakozwe na producer Vincent wigishaga musique ku Nyundo, yaririmbwemo na Neema, Ruth Christmas Kanoheli na Peace Hoziana". Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo eshatu, gusa ntabwo zamenyekanye. Mu gusobanura impamvu izo ndirimbo zitamenyekanye, Jado Kelly yagize ati "Ntabwo nazi partager, ubu nibwo ndimo kuzivugurura kugira ngo nazo zize guhembura imitima"

Umurimo w'Imana uko uhagaze ubu mu mboni za Jado Kelly

Ati "Navuga ko n'ubwo ibihe tumazemo imisi kandi tukirimo byatugoye ku ruhande rw'ibitaramo n'ibindi ariko ntibyatubujije gusenga Imana no gushaka mu maso hayo, yego n'ubwo insengero zafunze ariko urusengero rw'umutima kuri benshi twakomeje kwatsa umuriro ku gicaniro gusenga no kuramya ntibyahagaze muri communité nyarwanda aha mu Bufaransa, mu Bubiligi n'ahandi nagiye ntaramira hose". 

"Twifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga ku mbuga zitandukanye nka Zoom n'izindi, byatumye dukomeza kuba hamwe dukora ibitaramo, ibiganiro, muri ibi bihe ubona ko abantu banyotewe Imana bakeneye Imana cyane mu buzima bwabo". Uyu muhanzi avuga ko impano yo kuririmba ari impano yiherewe n'Imana,akaba ari yo mpamvu yiyemeje kuyihimbaza mu buryo bwose. Ati "Sinavuga ko hari ahandi yavuye kuko nta muhanzi twigeze mu muryango wacu naba narafatiyeho urugero;

Gusa ni impano y'Imana yampaye ku bw'impamvu yo guhagararana umutima wo kuramya mukuri no mu mwuka kuko natangiye ndirimba muri chorale y'abana muri église ya ADEPR Gariraya, gusa sinabikundaga cyane kuririmba ni uko ariho umubyeyi wanjye yasengeraga hanyuma bihura n'uko nari mfite inshuti nita umuvandimwe izina na Pascal Nshimiyimana niwe wankururiye mu byo kuririmba muri yo korari y'abana".

Yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku bahanzi bamubanjirije, ati "Ibyo nakwigira ku bambanjirije ni byinshi gusa bike muri byose ni ukuririmbana intego igendanye no kwamaza izina rya Yesu mu mahanga yose mu moko yose, ndacogoye kandi nicishije bugufi kandi nshigikira abandi mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bagere ku rwego rwiza muri music".

Ni ryari Jado Kelly yiyumisemo ko impano yo kuririmba ari iye?


Jado Kelly yasubije iki kibazo muri aya magambo "Ni igihe ubwo nari maze igihe gito ngeze muri Zion temple abantu bari baravuye mu matorero yabo baza kwifatanya na Zion temple barongeye baragenda abaririmbyi bose hakabura abakora uwo murimo, ni njye wari warasigaye gusa uko imisi ishira umukozi w'Imana Jean Paul wari wungirije Pasteur akayobora akanaririmba". 

"Rimwe aza gutinda kuva mu kazi ngo aze kuyobora ubwo ndimo gukina na piano ku tunota duke nabonaga abandi bakora nka memorizinga nitwo narimo nkora Abakorinto baraho dutegereje uyobora numva muri njye habyutse imbaraga zimpatira kuririmba ubwo ntera agakorasi kavuga ngo data wa twese uri mwijuru izina ryawe Mana ryubawe ubwami bwawe Mwami nibuze kandi ibyo ushaka bibeho mu isi".

"Numva abantu baranyikirije ndongera kandi numva barikirije ubwoba nari mfite bunshiramo noneho ndirimba ndanguruye abantu barafasha. Icyo gihe Imana yampaye ikintu kimfasha igihe cyose mpagaze ndirimba nateraga indirimbo nkarira amarira agatemba menshi ku maso, hanyuma nafunze amaso nahumura amaso nkasanga abantu barize baryamye hasi barimo gusenga nkumva imbaraga muri njye".

Abakristo bari baravuye muri Zion Temple baje kugaruka maze bafatikanya na Jado Kelly ibintu birushaho kugenda neza cyane. Ati "Nyuma ba bandi bose bagiye, baje kugaruka, basanga umurimo w'Imana uhagaze neza turakomeza twubaka ubwami bw'Imana. Ndi umwe muba worship leaders ba Asaph kuva icyo gihe navuze. Tariki 13/10/2007 nyuma yo kubatizwa kwanjye kugeza ubu ndirimbira Imana ahantu hose, mvuga Imana, mpamya ibikorwa by'Imana bihambaye. Hanyuma haje kuza ishami rya Zion temple iwacu kuri Brasseli aba ariho nkomereza umurimo wo kuririmba".

Icyo abazaza nyuma ya Jado Kelly bazamwigiraho


Ati "Ni ukubana n'Imana, gucabufi kandi bakitanga, bagakunda Imana n'umutima wabo wose, ubwenge n'imbaraga ndetse n'ubutunzi bagakunda gufashwa no kubana n'umwuka wera kuko ni ho hava isoko ibyo imitima y'abantu bakeneye mu bihe bya buri munsi. Hanyuma aho nifuza kugera mu muhamagaro wanjye ni kure cyane, ndifuza gukora cyane nkashyira album nyinshi hanze ziriho ibihangano byubahisha Imana, byubaka imitima y'abantu muri société kandi nkabikora iminsi y'ubuzima bwanjye bwose".


Jado Kelly yashyize hanze indirimbo nshya 'Tuza'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "TUZA" YA JADO KELLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhoza2 years ago
    Jado nu umusore urimo umwuka wi Imana aho ageze bateranye basenga Agatera indirimbo abantu buzura umwuka wera n





Inyarwanda BACKGROUND