RFL
Kigali

Augy yashyize hanze indirimbo nshya 'Uzangarure' yakomoye ku bakristo bava mu byizerwa bakajya mu ngeso mbi - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/10/2021 15:45
0


Umuramyi Augy ukora mu kigo cya Eagle Art Rwanda gikorera mu mujyi wa Kigali ibijyanye n'ubugeni, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu yise 'Uzangarure' ikubiyemo ubutumwa busaba abantu bose by'umwihariko abakristo gushora imizi muri Yesu Kristo kuko hari abagenda bava mu byizerwa bakajya mu ngeso mbi kandi nta cyo baburanye Imana.



Uwase Augustin niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, gusa yahisemo kwitwa Augy nk'izina ry'ubuhanzi. Mu mwaka wa 2020 ni bwo yatangiye umuziki byeruye ahera ku ndirimbo yise 'Humura', nyuma yayo akora indi yise 'Mu biganza', none yamaze gushyira hanze indirimbo ya gatatu yise 'Uzangarure' iri mu njyana ya Afro Beat. Avuga ko yahisemo gukora iyi njyana kugira ngo urubyiruko n'abandi bantu bakunda injyana zigezweho babashe kugerwaho n'ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Iyi ndirimbo ye nshya iri kuri Album ye ya mbere yifuza gushyira hanze mu 2022.


Umuramyi Augy amaze gukora indirimbo 3 ziri mu njyana ya Afro Beat

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Augy yadutangarije uko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ye nshya. Ati "Indirimbo yitwa Uzangarure, iravuga ku muntu uwo ari we wese ariko wabaga mu byizerwa yarangiza bitewe n'imigisha Imana yamuhaye, ibyo yagiye imukorera wenda agahirwa cyangwa se agasubizwa mu byifuzo cyangwa yari yarasabye Imana cyangwa se niba Imana yaramuhaye amasezerano ko izamugirira neza ariko nyuma akibagirwa y'uko ibyo yasabye byose Imana yabimuhaye agatandukira akajya mu zindi ngeso wenda yaba se uburaya, ubusinzi; 

Ibyo ari byo byose yaba se mu kwibagirwa guterana, haba no mu bindi byose bica intege, rero uwo muntu mbere y'uko ajya mu ngeso mbi aba asaba Imana ko yazamugarura, ati Mana nubona ngiye gutatira igihango twagiranye uzangarure cyangwa unkebure, ungarure mu nzira yawe. Ni indirimbo ivuga kuri ubwo buzima abantu muri rusange tubamo kuko hari igihe tugera aho tukava mu byizerwa".


Augy hamwe n'umukobwa yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye nshya

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye ku bakristo mushobora kuba musengana uyu munsi ejo ugasanga bavuye mu byizerwa, ati "Bigasa nk'aho atigeze anamenya ko urusengero rubaho cyangwa atigeze anamenya ko yigeze gukizwa. Ni ijambo ry'Imana muri rusange". Amashusho y'iyi ndirimbo arimo umukino w'umugore n'umugabo bashwana bapfa ingeso mbi aho umugore atungurwa no kubona umugabo we ari mu ngeso atari amuziho kuko asanzwe azi ko ari umukristo. Nyuma ariko umugore aza kubabarira umugabo we akanamubwiriza bikarangira akijijwe.

Amajwi y'iyi ndirimbo 'Uzangarure' yakozwe na Bob Pro umu producer ufatwa nka nimero ya mbere mu bagabo b'abahanga mu gutunganya indirimbo nyarwanda. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Samy Switch uri mu bagezweho muri iyi minsi mu gukora amashusho meza y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda. Augy ni umuhanzi mushya mu muziki wa Gospel ufite umwihariko wo gukora injyana ya Afro Beat itamenyerwe cyane muri uyu muziki. Uretse kuba umuhanzi, anabarizwa muri Shekinah Worship Team akaba n'umucuranzi w'ingoma mu rusengero asengeramo rwa ERC Masoro.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UZANGARURE' YA AUGY

AMWE MU MAFOTO YAKUWE MU NDIRIMBO 'UZANGARURE' YA AUGY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND