RFL
Kigali

Inzara ntacyo idakoresha! Umwana w'imyaka 12 yataye ishuri yitwikira kubwiriza mu isoko mu gushakisha icyaramira umuryango we

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/10/2021 14:15
0


Akenshi burya iyo umuntu ashonje kandi nta mikoro afite akora ibishoboka byose akabona amaramuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi nk'uko umwana w'imyaka 12 witwa Jacob Nestor yataye ishuri akajya kuba umubwirazabutumwa agamije inyungu zo kubona amafaranga atunga umuryango we.



Uyu mwana w'imyaka 12 wataye ishuri yafashe umwanya w'umuvugabutumwa ku masoko atandukanye kandi byose abikoreshwa n'uko yifuza gutunga umuryango we ngo abone amafaranga yo kurwaza Se na Nyirakuru barembye.


Jacob Nestor Yalwala ukomoka muri Chavakali, akora ingendo ndende i Kisumu na Kakamega muri Kenya kugira ngo agere aho abwiriza abantu mu isoko. Uyu mwana avuga ko icyamuteye gukora akazi k'ububwirizabutumwa, yabonye nta handi yashakiramo amafaranga abantu bakabyumva vuba uretse mu ivugabutumwa kuko benshi arabahanurira bikaba cyangwa ntibibe nk'uko abandi ngo babingenza.

Abantu bamaze kumumenya nk'umuhanuzi w'ukuri, mu gihe nyarama uyu mwana we yabigiyemo ari ukubera inzara kugira ngo ajye abona amafaranga ahabwa n'abamuteze amatwi bagafashwa. 

Mu guhanura, ashobora kukubwira ibizakubaho uramutse udafashije abatishoboye. Benshi mu bumva impanuro ze bagafashwa, bamuha amafaranga. Amakuru ya Correcting tukesha iyi nkuru avuga ko uyu mwana yabaye imfubyi kuri nyina, naho Se wasigaye akaba abana n'uburwayi, yewe na nyirakuru abana n'uburwayi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND