RFL
Kigali

Yaminuje mu mategeko! Grace Ishimwe wifuza gukorana indirimbo na Serge yasohoye amashusho y'indirimbo ya 2 yise 'Ituro'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2021 17:41
0


Umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Grace Ishimwe w'imyaka 21 y'amavuko ubarizwa muri Eglise Methodist Libre, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya kabiri yise 'Ituro' irimo ubutumwa bwo gushima Imana n'umutima wose ku bwa byinshi byiza ikora.



Grace Ishimwe ubana n'abavandimwe be mu mujyi wa Kigali muri Kacyiru, yabwiye InyaRwanda.com ko amaze amezi 7 asohoye indirimbo ye ya 1 yasohotse muri Werurwe uyu mwaka. Ni mushya mu muziki dore ko afite indirimbo ebyiri gusa zirimo imwe ifite amashusho ariyo 'Ituro' ndetse n'iyabanje yise 'Ndagushima' yo ikaba ari amajwi gusa (Audio lyrics). 

Yadutangarije byinshi ku ndirimbo ye nshya 'Ituro', ati "Indirimbo nshya yanjye yitwa Ituro irimo ubutumwa bwo gushima Imana ndetse ku bw'ibyo yadukoreye nta butunzi twayiha ntitwabubona ariko nezezwa no kuyiha umutima wanjye no kuyibonera umwanya nkaba mu nzu yayo ndetse nkanavuga gukomera kwayo ku bw'ibyo yakoze". 


Grace Ishimwe, amaraso mashya mu muziki wa Gospel

InyaRwanda.com yabajije Grace Ishimwe umuhanzi akunda cyane mu muziki wa Gospel ku buryo yakwishimira gukorana nawe indirimbo, nuko asubiza iki kibazo muri aya magambo "Nakwifuza gukorana indirimbo na Serge Iyamuremye, nkunda uko aririmba ndetse n'indirimbo yandika ndabikunda".

Ishimwe Grace yakomoje ku mishinga afite mu muziki mu gihe kiri imbere, ati "Imishinga yindi ni ugukora izindi ndirimbo nanditse n'ubwo bigorana rimwe na rimwe kubona uburyo ariko Imana ninshoboza nzakomeza gukora izindi ndirimbo".

Grace Ishimwe yaduhishuriye ko yize amategeko muri Kaminuza. Ati "Ndangije Kaminuza kuri UNILAK campus Rwamagana, ndangije mu ishami ry'amategeko (Law). Gufatanya umuziki n'ishuri ntabwo bingora cyane ko natangiye gusohora indirimbo nd ihafi gusoza".


Grace Ishimwe yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Ituro'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ITURO' YA GRACE ISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND