RFL
Kigali

Masaka: Hagiye kugurishwa mu cyamunara umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 30 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2021 9:20
0


Kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru Ref. No: 021-075589 cyo kuwa 14/09/2021 cyo kugurisha ingwate mu cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko guhera kuwa Gatatu tariki ya 20/10/2021 saa Yine z'amanywa kugeza kuwa Gatatu tariki ya 27/10/2021 saa Yine z'amanywa azasubukura igurisha muri cyamunara binyuze muri ubwo buryo bw'ikoranabuhanga, umutungo ufite UPI 1/03/08/01/1743 uherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya.

-Ubuso bw'umutungo ni: 3796m2

-Agaciro kari ku isoko ni: 30.368.000 Frw

-Ingwate y'ipiganwa y'uwo mutungo ni: 1.518.400 Frw ahwanye na 5% y'agaciro ingwate ifite, ashyirwa kuri konti numero 00040-06965754-29/RFW iri muri Banki ya Kigali (BK) yanditse kuri  MINIJUST AUCTION FUNDS

-Ibiciro by'abapiganwa bizatangazwa kuwa Gatatu tariki ya 27/10/2021 saa Yine z'amanywa

-Ushaka gupiganwa atanga ibiciro binyuze ku rubuga rw'inyandikompesha zirangizwa arirwo www.cyamunara.gov.rw

-Gusura bizatangira tariki ya 21/10/2021 guhera saa Saba z'amanywa kugeza saa Cyenda z'amanywa

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri Numero ya telefone igendanwa ya Me Kayisire Jean Claude ikurikira: 0788481511

Bikorewe i Rwamagana kuwa 18/10/2021

Ushinzwe kugurisha ingwate

Me Kayisire Jean Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND