Kuri ubu amakuru agezweho mu bitangazamakuru binyuranye ni uko ikompanyi ya Facebook ihagaze neza mu ikoranabuhanga igiye guhindura izina, bikaba bije bikurikirana n’amagambo ya Zuckerberg asobanura neza ko abantu bakwiye kumenmya ko ibikorwa byabo bidashingiye ku mbuga nkoranyambaga ahubwo bafite ibirenze iby’isi ibasha kubona.
Imyaka ibaye 17 ikompanyi ya Facebook itangiye kubaho, kuri ubu ikaba ifite umutungo ubarirwa muri Miliyari
341 z’amadorali. Nyuma y'ibyo ikora byose igiye guhindura izina ryayo ryari rimaze
kuba ikimenyabose.
Nk'uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye birimo
Reuters na CNN, biteganijwe ko bitazarenga itariki ya 28 Ukwakira 2021 izina rishya
ritaratangazwa. Kuri ubu igikomeje kwibazwa na benshi ni irihe zina rigiye
guhabwa iyi kompanyi kabuhariwe mu ikoranabuhanga.
Guhindurwa kw'izina rya Facebook bifite aho
bihuriye n'iyagura bikorwa ryayo aho mu minsi ishize Umuyobozi Mukuru w’iyi
kompanyi Zuckerberg yari yatangaje ko bashaka ko abantu badakomeza gufata
Facebook ishingiye ku mbuga nkoranyambaga gusa ahubwo bashaka ko bamenya ko
ikora ibirenze ibyo.
Aganira na The Verge yagize ati:“Tuzahindura tuve ku
kuntu abantu batubona nka sosiyete y’imbuga nkoranyambaga ahubwo batubone nka
sosiyete ifite ikorabuhanga ryagutse rifasha abantu kubona ibirenze ibyo
babonesha amaso ku Isi.”
Akomeza agira ati:“Metaverse ni yo tugiye kwibandaho
cyane, ndatekereza ko igiye kuba igice kinini kizerekana uburyo internet igenda
itera imbere nyuma y’imbuga nkoranyambaga. Ndatekereza ko sosiyete yacu
itazasigara inyuma na yo ari yo igiye kwibandaho cyane.”
‘Metaverse’ yavuzwe na Zuckerberg ni ijambo risobanura ikoranabuhanga rirenga imbibi z’isi cyangwa se ‘horizon. Mu minsi micye ishize bimwe mu bikorwa bya Facebook nk’ikompanyi birimo Facebook nk’urubuga nkoranyambaga Instagram na Whatsapp byarahagaze ariko ubuzima bw’isi bwahise buhungabana nubwo abahanga bakorera iyi kompanyi bagerageje uko bashoboye bakayisubiza kumurongo ntibyabuze guhombya iy’ikompanyi Miliyari zitabarika z’amadorali kimwe n’isi muri rusange isigaye yubakiye ku ikoranabuhanga.
TANGA IGITECYEREZO