Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, rwatangaje ko abahanzi bahatanye mu bihembo Kiss Summer Awards ari bo ruzaheraho mu bitaramo bitandukanye ruzategura mu minsi iri imbere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, muri
Kigali Arena habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyavuze birambuye ku bihembo
Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kane. Bizatangirwa muri Kigali
Arena, ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.
Umuterankunga Mukuru w’ibi bihembo ni uruganda rwa
SKOL, aho rubinyujije mu kinyobwa cya SKOL Malt rwateye inkunga ibi bihembo ku nshuro
ya kabiri.
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol, Karim
Khenziman, yavuze ko ari iby’agaciro kanini kuri SKOL kuba ikomeje gutera
inkunga ibihembo bya Kiss Summer Awards, kandi ko ari urugendo bazakomeza
gufatanya mu guteza imbere abahanzi.
Yavuze ko bazirikana ko abafana baba bakeneye
ibyishimo n’abahanzi bagakenera ko ingufu bakoresha mu muziki zibabyarira
inyungu, ari nayo mpamvu SKOL ikora uko ishoboye kugira ngo ihuze izi mpande zombi
yifashishije ibinyobwa byayo.
Ati “Ku ruhande rwacu kuba turi kumwe na Kiss Fm mu
bikorwa byo gutegura Kiss Summer Awards n’iby’agaciro ku ruhande rwa SKOL… Ku
ruhande rwacu hari bimwe tuba dushaka kugeraho cyane cyane abakunda ibinyobwa
byacu kugira ngo babone ako gaciro.”
“Tuzi ko abenshi muri bo n’abakunzi b’umuziki
Nyarwanda, icyo baba bakeneye rero n’ibyishimo. Ku ruhande rundi rero n’abahanzi
n’abo baba bakoresheje ingufu nyinshi cyane zikomeye kugira ngo babashe kuba
basohora icyo gihangano kijye hanze. Nabo baba bagomba guhabwa agaciro. Izo ni
zimwe mu mpamvu ebyiri zikomeye zatumye muri ino myaka ibiri tuba turi kumwe na
Kiss Fm.”
Karim yavuze ko mu rwego rwo gufata neza abakiriya ba
SKOL, bashyizeho uburyo bushobora gutuma batsindira amatike yo kwinjira mu
muhango w’itangwa ry’ibi bihembo bya Kiss Summer Awards.
Avuga ko mu biganiro bya Kiss Fm hazajya hatangwamo amatike
ndetse ko abafana bashobora no kwifashisha imbuga nkoranyambaga za SKOL
bagasubiza ibibazo bitandukanye hanyuma utsinze agahabwa itike.
Uyu muyobozi yanavuze ko hari utubari dutandukanye two
mu Mujyi wa Kigali, abantu bashobora kujyayo bagatsindira amatike.
Karim Khenziman yavuze ko kubera ko ibirori biri
kugenda bikomorerwa, SKOL iri gutegura ibikorwa bitandukanye izifashishamo
abahanzi, bityo ko izahera ku bari bahatanye muri ibi bihembo bya Kiss Summer
Awards 2021.
Ati “Nk’uko mubibona ibikorwa biri kugenda
bikomorerwa. Abahanzi tuzifashisha muri uyu mwaka ntakindi kigero cyo
kugaragaza abahanzi bakoze neza usibye ‘Awards’ ihari imwe navuga yo mu Rwanda
ibatugaragariza ikabashyira hariya ikavuga iti 'aba nibo bahanzi babashije kwigaragaza'.”
“Natwe iyo tugiye gutegura ibintu nk’ibi byo mu muziki biduhuza n’abahanzi ikigero cyoroshye cyo gufatiraho ni ugufatira kuri aba ngaba babashije kuba bagera kuri urwo rwego."
"N’iyo mpamvu rero twiyemeje ko
abahanzi bose batoranyijwe muri Kiss Summer Awards nibo mu bitaramo turi
gutegura muri uyu mwaka n’undi ugiye kuza nibo tuzakoresha kugeza igihe
tuzabona abandi bahanzi bageze ku rwego runaka Abanyarwanda bavuga y’uko aba
ngaba barimo barakora cyane."
Karim yavuze ko kuva SKOL yatangira gukorera mu Rwanda
yashyize imbere guteza ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’imyidagaduro, yaba
iby’abandi bantu ndetse n’ibyo nabo bagiye bitegurira.
Yavuze ko byarenze guteza imbere abahanzi, kuko no mu
bikorwa bya siporo batera inkunga rimwe na rimwe bifashisha abahanzi kuko
bazirikana imvune zabo.
Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu mwaka no mu 2022 SKOL ihishiye byinshi abakunzi bayo bifite aho bihuriye n’umuziki.
KANDA HANO SKOL IGUFASHE GUTSINDIRA ITIKIE MURI KISS SUMMER AWARDS
Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol, Karim
Khenziman, yavuze ko SKOL izakomeza gutera inkunga Kiss Summer Awards kuko
izirikana imvune z’abahanzi
Karim Khenziman yavuze ko SKOL igiye kwifashisha
abahanzi bahatanye muri Kiss Summer Awards mu bitaramo igiye gutegura
Mu bihembo bya Kiss Summer Awards, abakiriya bazakirizwa ikinyobwa cya SKOL Malt n’ibindi
Skol ifite ku isoko ibinyobwa bitandukanye byizihira
henshi birimo nka ‘Skol Panache’
Uruganda rwa SKOL ruherutse gushyira amazina yise ‘Virunga’
Uwimana Clementine ubarizwa muri Kigali Protocal aguhaye ikaze ku binyobwa bya SKOL
Pascaline Umuhoza wari uhatanye muri Miss Earth Rwanda 2021 yanyuzwe n’uburyo iri cupa rya SKOL riteye amabengeza
Ni ku nshuro ya kabiri, SKOL iteye inkunga ibihembyo bya Kiss Summer Awards
Abafana bashyiriweho uburyo bufasha gutsindira amatike azabinjiza muri Kiss Summer Awards muri Kigali Arena
TANGA IGITECYEREZO