RFL
Kigali

Abahanzi bazaririmba muri Kiss Summer Awards 2021 bamenyekanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2021 14:36
0


Abahanzi bahatanye mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi, nibo bamaze gutangazwa ko bazaririmba mu bihembo bya Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kane.



Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse birambuye kuri ibi ibihembo.

Ibi bihembo bigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere no gutera iteka abahanzi bakoze neza mu mpeshyi ya 2021. Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa imbona nkubone, kuva byatangira gutangwa.

Inshuro eshatu zabanje, ibi bihembo byatangiwe kuri Radio Kiss Fm, aho abanyamakuru b’iyi Radio ari bo batangazaga abatsinze.

Umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo uzaba tariki 23 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena, uyoborwe n’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur.

Uyu mugabo yayoboye ibirori, ibitaramo, inama n’ibindi bikomeye. Ni we uri inyuma y’itegurwa ry’iserukiramuco rya Seka Live n’ibindi.

Uncle Austin uri mu bari gutegura ibi bitaramo, asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, yavuze ko abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo ari abahatanye mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) barimo Phil Peter na Social Mula, Ariey Wayz na Juno Kizigenza, Bruce Melodie, Gabiro Guitar na Confy.

Uyu munyamakuru wa Kiss Fm, yavuze ko atari aba bahanzi gusa ‘ahubwo hari n’abandi’.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Karim Khenziman, yavuze ko ari iby’agaciro kongera gutera inkunga ibihembo bya Kiss Summer Awards, avuga ko n’ubwo ku nshuro ya Gatatu bitakunze ko ibi bihembo bitangwa imbona nkubone, ariko bazirikana imvune z’abahanzi ndetse n’abafana bakunda umuziki.

  

Uyu muyobozi yavuze ko binyuze kuri Radio Kiss Fm, batangira gutanga amatike ku bafana bashaka kwitabira ibi birori.

Ati “Turashimira cyane Kiss Fm yabashije kutwegera tukabasha gukorana.” Khenziman yavuze ko muri ibi bihembo bazaba bafite ikinyobwa cya ‘SKOL Malt’.

Khenziman yavuze ko abahanzi bahatanye muri ibi bihembo ari bo bazajya baririmba mu bitaramo bya SKOL izajya yifashisha mu bihe bitandukanye by’ibitaramo n’ahandi.

Ati “Abahanzi benshi tuzakoresha muri uyu mwaka ni abanyuze mu bihembo bya Kiss Summer Awards… Abahanzi bose babaye ‘nominees’ nibo tuzifashisha mu bitaramo turi gutegura…”

Ibi bihembo byatewe inkunga n’uruganda rwa SKOL, rusanzwe rushyigikira imyidagaduro mu Rwanda. Ni ku nshuro ya kabiri ruteye inkunga ibi bihembo.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2018. Icyo gihe hari ubwo hari hasohotse indirimbo nyinshi, Uncle Austin n’abandi bantu bakorana batekereza ku cyo bakora bagashyigikira abahanzi. Ari nabwo batekereje gutegura ibi bihembo.

Icyo gihe, hari muri Gicurasi 2021. Austin avuga ko yatanze igitekerezo cy’uko bategura ibihembo byo gushimira abahanzi bakoze neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Ku nshuro ya Gatatu y’ibi bihembo bifuzaga kubitangira mu ruhame, ariko bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, bituma babitangira kuri Radio.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kiss Fm, Jesse Kiyingi, avuga ko batewe ishema no kuba bagiye gutanga ibi bihembo noneho imbere y’imbaga abantu. Avuga ko bagiye bagerageza ariko bagakomwa mu nkokora na byinshi.

Uyu muyobozi yavuze ko bashakaga guhuza abafana n’abakunzi babo ku buryo bakishimira hamwe, ariko ntibyakunda. Yavuze ko bishimiye gukorana na SKOL nk’umuterankunga mukuru.

   

Arena muri Kigali Arena, yavuze ko bishimiye kwakira ibi bihembo, avuga ko bari no mu biganiro bizatuma bakomeza gukorana ibihe n’ibihe. Yavuze ko bafitanye ubufatanye n’abantu batandukanye mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro.

Ati “Kigali Arena ni iy’abanyarwanda. Abanyarwanda bagomba gutinyuka hanyuma abanyarwanda bakaboneraho.”

Uyu muyobozi yavuze ko batangije gahunda bise ‘Showmustgoon’ igamije kumvikanisha ko n’ubwo Covid-19 icyugarije isi, ‘ariko tugomba gukomeza gutarama’.

Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa, hongewemo ibyiciro bitatu. Ni ibintu, Uncle Austin asobanura ko byaturutse ku kuba uruganda rw’umuziki rukura, bityo bakaba barifuzaga ko ibi bihembo bigera kuri benshi.

Nta mafaranga aherekeza ibi bihembo. Kwinjira ni ibihumbi 10 Frw, harimo ibihumbi 20, na VVIP y’ibihumbi 30 Frw. Aya matike yose arimo kuzapimwa icyorezo cya Covid-19. Biteganyijwe ko bizatangira saa kumi z’amanywa.

Kugeza ubu, amatora yo kuri internet arakomeje ku rubuga rwa www.kissfm.rw no kuri telefoni ukanze *544# ugakurikiza amabwiriza.

Mu 2020, ibi bihembo byatangiwe kuri Radio. Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’impeshyi (Best Summer Artist), Kevin Kade yegukana igihembo cy’umuhanzi mushya w’impeshyi (Best Summer Artist).

Indirimbo ya Mico the Best yegukanye igihembo cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song), Madebeat yabaye Producer w’impeshyi (Best Summer Producer) naho Dj Bob yegukanye igihembo cyihariye cyiswe ‘Best Achievement Award. Uhereye ibumoso: Umunyamakuru wa Kiss Fm, Uncle Austin, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Karim Khenziman, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kiss Fm, Jesse Kiyingi na Aaron Gaga, Umuyobozi muri Kigali Arena    Uncle Austin, Umunyamakuru wa Kiss Fm yavuze ko ibihembo bya Kiss Summer Awards bigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abahanzi Nyarwanda Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal nibo bazakira buri wese uzitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 

SKOL ivuga ko izajya yifashisha abahanzi bahatanye muri Kiss Summer Awards mu bitaramo itegura n’ibindi birori Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur ni we uzayobora ibi birori


Photo-credit: Elevatix Studio







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND