Umuhanzikazi ukizamuka, Umutoni Carine uzwi mu muziki nka Cally, yatorewe kuyobora Isibo ya karindwi mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo Akagari ka Nyagahinga, Umudugudu w’Abatangampundu.
Amatora yo mu masibo niyo yabanjirije ayandi yose
azakorwa kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere, no kugeza ku rwego rw'Igihugu
hatorwa Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abagore, iy'urubyiruko n'iy’abafite
ubumuga.
Ku rwego rw’Isibo, hatowe intumwa eshatu muri buri
sibo, harimo nibura umugore umwe.
Mu matora yabaye ku wa 16 na 17 Ukwakira 2021, mu
matsinda (mu Masibo), umuhanzikazi Cally yamamajwe na bagenzi be bari mu kigero
kimwe n’abaturage muri rusange, atorerwa kuyobora Isibo mu Karere ka Gasabo mu
Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Cally yavuze ko yatewe
ishema n’inshingano yatorewe, by’umwihariko yiyongera ku rubyiruko rwatinyutse
kuba mu nzego z’ibanze.
Uyu mukobwa yavuze ko azaharanira gufatanya n’abandi
gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ati: “Ni ibintu byanshimishije cyane, by’umwihariko
ko abatowe hashobora kuvamo umuyobozi w’umudugudu ndetse n’umujyanama w’Akagari.”
“Byanteye ishema, kuko navuga ko ndi mu rubyiruko
rwatinyutse kuba rwakwakira izo nshingano…Muri izi nshingano harimo n’abandi
banduta dufatanyije kuyobora Isibo.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean
Marie Vianney, yanditse kuri konti ya Twitter, aha ikaze mu z’ibanze
umuhanzikazi Cally avuga ko ari yo ntangiriro y’urugendo.
Ati “Turamwakiriye mu z’ibanze. Ni itangiriro ryiza natwe ni
aho twatangiriye 1999.”
Cally aherutse gusohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Reka’.
Uyu mukobwa wize umuziki ku ishuri rya muzika, avuga ko yinjiye mu muziki
kubera ko ari ibintu akunda kandi akaba ashaka gutinyura ‘abakobwa bagenzi be
bafite impano’.
Ati “Nize umuziki ku Nyundo, ariko impamvu ninjiye mu
muziki akenshi twiga amashuri ugasanga ibyo twize ni nabyo turi gukora. Kuba
ndi gukora umuziki, ni uko nyine ari n’ikintu nize, ari n’ikintu nkunda.”
Cally avuga ko mu myaka itanu iri imbere, ashaka kuzaba
ari umuhanzikazi w’ikitegererezo kubo bangana n’abo aruta, by’umwihariko
abakobwa.
Umuziki we arashaka ko uzaba wumvwa n’abantu b’ingeri
zinyuranye, yaba abumva Ikinyarwanda n’abanyamahanga.
Minisitiri Gatabazi yahaye ikaze umuhanzikazi Cally mu nzego z'ibanze
Cally uherutse gusohora indirimbo nshya yavuze ko yashimishijwe no gutorerwa kuyobora Isibo yo mu Murenge abarizwamo
Cally yavuze ko yamamajwe n’urubyiruko bagenzi be ndetse n’abaturage
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY
TANGA IGITECYEREZO