RFL
Kigali

Dore ibintu 4 ukwiriye kurebaho cyane mu gihe ugiye kugura telefoni nshya

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/10/2021 10:00
0


Abantu benshi iyo bagiye kugura telefoni nshya bibanda cyane ku bwoko bwayo aho yakorewe n'ibindi, nyamara hari ibindi bintu bakibanzeho cyane kurenza ibyo.



Ubundi telefoni yawe waguze wakayitunze igihe, kubera ko ntabwo wagura telefoni buri kwezi. Ibi nibyo bishobora gutuma wicara ukareba telefoni yujuje ubuziranenge n'ibisabwa kugira ngo utazababarana nayo yagupfiriyeho bya hato na hato cyangwa yamaze igihe gito kandi wenda nta n'andi mafaranga ufite.

DORE BIMWE MU BYO UZITAHO CYANE NUJYA KUGURA TELEFONI NSHYA

1.Ubushobozi bwa Bateri: Telefoni ifite bateri ifite uburambe iba nziza cyane kuko ntishobora kukuzimiraho, mu gihe uri guhamagara. Niba ukunda gukina imikino itandukanye, iyi telefoni izaba nziza kuri wowe kuko uzayikina kandi unagumane umuriro.

2.Camera: By'umwihariko ab'igitsina gore bakunda kwifotoza cyane biba byiza rero iyo baguze telefoni igaragaza amafoto neza. Telefoni nziza ihera kuri Mega Pixels 48 byibura. Iyi iba nziza no ku bakora akazi gasanzwe kabasaba gufata amafoto buri munsi.

3.RAM (Random Access Memory): RAM iyo igaragaza igihe telefoni yawe ishobora kumara ikora, ku buryo ushobora gutengurwa mu gihe ufite ibintu byinshi ukora. Mu gihe waguze telefoni ifite RAM nto, uzatangazwa no kujya ufungura App imwe wagaruka aho wahoze kuri telefoni yawe, ukabura buri kimwe. Mu gihe ufite telefoni ifite RAM ya 6 cyangwa 8 GB, ushobora kujya uhamagara uri no gukina imikino itandukanye kuri telefoni yawe.

4.ROM : Iyi ni ingano ya telefoni yawe aho ubika ibintu bitandukanye birimo: Amafoto, amashusho, indirimbo n'ibindi.

Inkomoko: OperaNew App






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND