Amamiliyoni ya telefone yatangiye kubura burundu ubushobozi bwo gukoresha serivisi za google zirimo Google Maps, Youtube, Gmail n’izindi.
Abantu bakoresha telefone hirya no hino ku isi, batangiye kubura ubushobozi bwo gukora bimwe mubyo bajyaga bakora kuri telefone. Impamvu nyamukuru ikaba irimo igihe telefone yakorewe nk’izifitemo Android yo mu mwaka wa 2010 ya 2.3, ibi bikaba byatangiye kuba guhera kuwa 27 Nzeri 2021.
Uretse kuba uyikoresha
yayishyira ku murongo bundi bushya (phone’s updating), naho ubundi gukoresha
serivisi za Google byatangiye kuba ingorabahizi kubafite iyo version. Uko wareba
ko telefone yawe iri muzahagarikwa isaha ku isaha, ni ukunyura muri Setting
ukajya muri System Advance, ukinjira muri System Update.
Ukareba Android ufite niba
iri hejuru ya 2.3 ubwo ntibiba bikureba, iri munsi ni ugucyemanga uretse igihe
waba warakomeje kujya ukora update nk’uko bisabwa utaragiye uterera iyo. Kuri
ubu Android igezweho ya Google ni iya 11, niyo iheruka gushyirwa ku isoko.
Abakoresha telefone za Android ya 2.3, batangiye kwamburwa uburenganzira bwo gukoresha zimwe muri serivisi za Google
TANGA IGITECYEREZO