RFL
Kigali

Elon Musk akomeje kwiranda Jeff Bezos yakubise inshuro akongera kumuhiga mu butunzi ku isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/09/2021 10:57
0


Umukire uyoboye urutonde rw’abatunze agatubutse ku isi, Elon Musk, byemezwa ko mu gihe kiyingayinga umwaka n’igice ubutunzi bwe bwazamutse ku kigero cya 720%, akomeje kwiranda ‘mucyeba’ we Jeff Bezos amubwira ko aciriritse.



Elon Musk yakubise inshuro Jeff Bezos yongera kuyobora urutonde rw’abakire ku isi.

Nyiri Tesla na Space X yabaye umukire wa gatatu mu mateka y’isi ubashije kugira umutungo ungana na Miliyari 200 z’amadorali, nk’uko ikinyamakuru cya Forbes cyabitangaje.

Musk yahise yibutsa Bezos aho bahagaze ku rutonde rw’abatunze agatubutse rwa Forbes, amubwira ko amuyoboye ndetse aranamwiranda.

Mukiganiro na Forbes, Elon Musk yagize ati: "Noherereje Jeffrey B. ikibumbano cy’umwanya wa kabiri n’umudari w’ifeza.” Aha yashakaga kumvisha mucyeba ko aciriritse.

Bezos niwe mukire wa kabiri wabashije guca agahigo bwa kugeza Miliyoni 200 mu kwezi gushize kwa kanama. Bernard Arnault nyiri LVMH niwe wari warabanje kugira aka gahigo mu gihe cyatambutse mu mateka y’isi.

Musk ni umugabo wavuye kure aho bivugwa ko ubutunzi bwe bwazamutse ku kigereranyo cya 720% mu gihe kitagera ku mwaka n’igice.

Kuko muri Werurwe 2020 Musk yari afite umutungo ungana na Miliyari 24.7 z’amadorali, icyo gihe Bezos we yari afite umutungo ungana na Miliyari 115 z’amadorali.

Bwa mbere mu mateka muri Mutarama 2021 Musk yarazamutse ku rutonde rw’abaherwe ndetse ahita anaruyobora.

Kuva icyo gihe, rwahise rutangira kwambikana hagati ya Bezos na Musk, umwe ayobora undi amukurikira gutyo gutyo.

Kuri ubu Musk akaba yabaye umuntu wa gatatu uciye agahigo ku isi ko kugira Miliyari 200 (200.7) zinarenga mu madorali, nyuma ya Bezos na Bernard bagize aka gahigo mbere.

Kuri ubu Bezos umutungo we urabarirwa muri Miliyari 192.5 z’amadorali, ikinyuranyo kiri hagati y’aba bombi si kinini kuko ubucuruzi aba bombi bakora mu isegonda rimwe buba buhinduye ikintu kigari.



Elon Musk niwe uri imbere unayoboye urutonde rw'abatunzi ku isi na Miliyari 200.7 z'amadorali naho Jeff Bezos ari ku mwanya wa kabiri akomeje kwibasirirwaho na mucyeba








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND