RFL
Kigali

The Ben atewe ishema n'umukunzi we Miss Pamella wamuritse ‘Fly Mama Africa’ imyenda yakorewe muri Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/09/2021 8:52
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben) yanyuzwe no gufasha kumenyekanisha ku mugaragaro ‘Fly mama Afrika’ y’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella igizwe n’imyenda (amakanzu n’amashati) na Sandari byakorewe muri Afurika.



Amakanzu maremare ku bakobwa n’abadamu agezweho cyane mu mujyi wa Kigali abambere bamenye umuvuno w'aho ava ndetse bagakunda kuyagaragaramo bayambaye anababereye mu buryo bwiza. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Miss Pamella Uwicyeza yasobanuye uburyo abantu bayakiriye ku isoko ndetse anakomoza ku gitekerezo aho cyavuye kugira ngo yinjire muri ubu bucuruzi bw’amakanzu, amashati na sandari bigizwe ahanini cyane cyane n’ibyakorewe muri afurika.

Yagize ati: ’’Igitekerezo rero aho cyavuye nakundaga kwambara aya makanzu cyane cyane nkunda kwambara ibintu bya kinyafurika cyane ibintu birebire nka biriya biguhesheje amahoro nyine rero narabikundaga ahantu hose nabibonaga narabikiguraga.

Miss Pamella ari mu bimurikiye aya makanzu ye

Pamella yakomeje ati "Rero abantu bakabikunda bambona mbyambaye bagakunda kumbaza aho nabiguze, rero ngira igitekerezo ndavuga ese ko abantu babikunze nanjye akaba ari ibintu nkunda kuki ntabicuruza. Nkimara kubyinjiramo abantu bakunze cyane imyenda yanjye iyo nyizanye baba babizi rero ndabashimira cyane kuko abenshi barabikunze cyane nzanamo n’amashati n’amasandare ubu".

Miss Pamella yabwiye InyaRwanda ko kugeza ubu bari gukorera ku mbuga nkoranyambaga (Online) aho unyura kuri instagram ya Fly Mama Africa ugahitamo umwenda ushaka ukaba wahamagara nimero zihari, umwenda wahisemo ukakugeraho mu masaha abiri gusa ndetse n’abari hanze y’u Rwanda nabo babatekerejeho kuko baboherereza umwenda bahisemo kuri mu gihe kitarambiranye.

Miss Pamella ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 ndetse akundwa n'abatari bake, kuri ubu akaba ari umukunzi wa The Ben ndetse urukundo rwabo rukaba rushimwa na benshi. Nyuma y'uko uyu mukobwa yinjiye mu bucuruzi bw'imyenda, umukunzi we The Ben yagaragaje ko amushyigikiye nk'uko yabigaragaje kuri Instagram.

The Ben yanyuzwe no gushyigikira Miss Pamella abyerekanisha imitima ibiri

AMWE MU MAFOTO YA PAMELLA YAMBAYE IMYENDA WASANGA MURI FLY MAMA AFRICA


Urukundo rwa The Ben na Pamella rugeze aharyoshye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND