RFL
Kigali

Dore uburyo 4 wakoresha ukarokora telefoni yawe yaguye mu mazi ikongera igakora neza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/09/2021 7:50
0


Abantu benshi babura telefoni ngendanwa zabo kubera amazi. Birashoboka ko ishobora kugucika ikagwa mu mazi uri kumesa imyambaro yawe cyangwa uri mu bwogero. Iyo telefoni yawe imaze kugwa mu mazi byanga bikunze yanga gukora. Muri iyi nkuru uramenya uko wayitaho, ikongera gukora.



Muri ibi bihe by’iterambere, telefoni zimwe na zimwe zikoranye ibintu bizirinda amazi, ku buryo n’iyo zagwamo zitagira icyo ziba. Ikibazo ni “Ese ni bangahe bashobora kwigondera bene izo telefoni zifite ibizirinda amazi?”.

Aha twaguteguriye uburyo bworoshye bwagufasha kurokora telefoni yawe mu gihe yaguye mu mazi utabizi.

Icya mbere: Fata telefoni yawe, ikigwa mu mazi. Yikuremo uyumutse ukoresheje umwenda wumutse neza utariho amazi na make. Niba yari ifunguye, urasabwa guhita uyifunga (Kuyizimya). Tegereza gato urebe niba igarura ibuzima ikongera igakora, ariko mu gihe wayizimije urasabwa kutayikoraho cyane.

Icya kabiri: Kuraho igice cy’inyuma, ukuremo batiri yayo (Ibi ntiwabikora kuri telefoni zo mu bwoko bwa iPhone cyangwa izindi zo mu bwoko bwa Android, zitavamo bateri). Kuramo Sim Card.

Icya gatatu: Fata telefoni yawe, gahoro gahoro, yizunguze usa n'urimo gukuramo amazi yagiyemo, wibanda aho bashaririza (aho umuriro winjirira) kimwe n’ahandi hose, ubona hashobora kwinjirira amazi.

Icya kane: Hanyuma ufate telefoni yawe uyishyire mu muceri wumutse, unayirengeze uwo muceri, uyirekemo byibura amasaha 48 (48 Hours). Nyuma yayo masaha 48, telefoni yikuremo, uyisukure urebe niba nta mwanda wagiyemo.

Yatse. Nikora, uhite ushaka uko ugarura buri kimwe cyarimo, ubike iby'ingenzi iruhande kugira ngo niyongera kuzima ube wakuyemo iby’ingenzi. Twizere ko iyi nkuru igufasha. Twayikoze twifashishije urubuga Opera News.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND