Rick Ross yamaze gushyira hanze igitabo kitwa ‘Boss Up’ gikubiyemo amayeri uyu muraperi yemera yose y’uburyo bwo kubonamo amafaranga harimo ahantu kandi hagera kuri 20 yashoye amafaranga ye hamwe n’ibijyanye n’amabanga y’imbaraga z’ubumenyi.
William Leonard Robert II uzwi nka Rick Ross yamaze
gushyira hanze igitabo gishya yise ‘Boss Up’, ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda
bivuze 'ubushobozi bwo kugira imbaraga binyuze mu nzira iboneye'.
Mu gushyira hanze iki gitabo, Rick w’imyaka 45, n'uburebure bwa metero 1.8, akagira n’abana 4, yagaragaje ko ibyo byose kubigeraho bisaba
ubumenyi buhambaye, ahita anashyira hanze urutonde rw’ahantu harenga 20 yashoye
amafaranga hamwe bigaragara ko yagiye
ashoramo akayabo.
Uyu muhanzi w'umuherwe utunze Miliyoni zirenga
45 z’amadorali nk'uko bitangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye, muri iki kitabo cye agaragazamo
uburyo bukwiye nyabwo bwo kwinjizamo amafaranga akanagaruka ku nzira nyayo
ishingiye ku bumenyi yo kugira imbaraga.
Iki gitabo kikaba kije gikurikirana n’ibindi yagiye yandika biri ku isoko birimo ‘Hurricanes: A Memoir’ na Hurricanes Lib/E:A Memoir byo muri 2019 nicyo muri 2015 kitwaga ‘The Explorers Guide: Volume One’.
Mu gitabo cya Rick Ross gishya harimo ingingo isobanura impamvu udakwiye gushora amafaranga yawe mu kintu kimwe
Rick Ross agira abana bane n'umuvandimwe umwe
TANGA IGITECYEREZO