RFL
Kigali

Leta y'u Rwanda yongeye guhara amahooro ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitiyongera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2021 21:08
0


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwiyongera ku isoko mpuzamahanga, Leta yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Kanama na Nzeri 2021 biguma uko byari bisanzwe.



RURA ivuga ko Leta yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yavuze ko “Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka ku bukungu zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.”

RURA kandi yategetse ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,088 Frw kuri Litro naho Igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y'u Rwanda 1,054 kuri Litiro.

Muri Gicurasi na Kamena 2021, nabwo Leta yigomwe amahoro kugira ngo ibiciro bya Peteroli bitiyongera. Icyo gihe ibiciro byo ku isoko mpuzamahanga byari byiyongereyeho 17%; byari gutuma ibiciro byo ku isoko ry’u Rwanda byiyongeraho 7%.

 Leta yemeye guhara amahooro y’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo ibiciro bitazamuka

Leta yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Kanama na Nzeri 2021 biguma uko byari bisanzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND