RFL
Kigali

MTN Rwanda yungutse Miliyari 14.2 Rwf mu gice cy'umwaka inatangaza ko ikomeje gushora imari

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/08/2021 12:46
3


MTN Rwanda yamaze gutangaza ko mu gihe cy'igice cy'umwaka wa 2021 yungutse akayabo ka Miliyari 14.2 Rwf n'ubwo yakomeje kuzitirwa n'icyorezo cya Covid-19 cyayibujije gukora nk'uko byari bisanzwe.



Ikigo kabuhariwe mu itumanaho mu gihugu, MTN Rwanda cyatangaje amafaranga cyungutse mu gihe cy'igice cy'umwaka angana na Miliyari 14.2  z'amanyarwanda. Uru rwunguko rwavuye mu ibarura ry'imari ku isoko ry'imigabane iki kigo cyari cyihaye yarangiye ku itariki 30/06/2021. MTN Rwanda ikaba yarinjije aya mafaranga mu gihe yakomeje gukora ihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

Isoko rya MTN Rwanda rihagaze kuri 62.9% rigizwe na 20% ryo kwiyongera kw'abakiriya, 25% ry'abayigana  hamwe na 10% ry'abakoresha Mobile Money. Mu gice cy'umwaka ikaba yarabonye inyungu nyinshi mu bakoresha Mobile Money hamwe no mu bindi bikorwa by'abacuruzi ariho MTN Rwanda izakomeza kwibanda mu gice cya kabiri cy'umwaka.

Mark Nkurunziza umuyobozi ushinzwe umutungo muri MTN Rwanda yagize ati "Ibyavuye mu ibarura mutungo ry'igice cy'umwaka byagaragaje ukwiyongera hagati ya 15% kugeza kuri 25%. Twagutse ku kigero cya 18%. Ikoranabuhanga mu mutungo (FinTech) yabigizemo uruhare kuva mu kwezi kwa Werurwe (3) 2020 kugeza mu kwezi kwa Kamena (6) 2020. Ikoreshwa rya Mobile Money ryarazamutse ryunguka 60% mu mwaka umwe. MTN Rwanda ikaba yaravuye kuri miliyari 288.7 ikagera kuru 295.1 Rwf''.

MTN Rwanda kandi yakomeje korohereza abakiriya bayo bakomeje gukorera mu rugo bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19 ibagezaho itumanaho ryihuse mungo zabo aho byaciye muri Home Connectivity.MTN Rwanda kandi abakiriya bayo bayobotse gahunda yo kwishyura hakoreshejwe Momo Pay mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Ng'ambi yatangaje ko bazakomeza no gushora imari aho yagize ati "Tuzakomeza gushora imari mu gice cya kabiri cy'umwaka, tunakomeze gushyira mu bikorwa intego ya Ambition 2025 twihaye yo kwagura ikigo cyacu. Ibi bizakorwa tunahanganye n'ingaruka za Covid-19. Twashoye miliyoni 18.5 z'amadolari mu gice cya mbere cy'umwaka tugamije kurangiza umwaka dufite igishoro cya Miliyoni 27.7 z'amadolari''.


Mitwa Ng'ambi uyobora MTN Rwanda yavuze ko bakomeje gushora imari


MTN Rwanda yungutse agera kuri Miliyari 14.2 Frw mu gice cy'umwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • I.s.2 years ago
    Nibyiza gutera imbere arko Iriba bamwe mubadasobanukiwe ibya Mocash Irikutwishyuza ka 2
  • IHDEED2 years ago
    Naho yungutse nako yibye make. Uzarebe uko mobile money services zihenze, almost 10% of charges. RURA nidutabare pe. Momo Services zirahenze cyaneee mbese byo kunyunyusa abaturage. Very regretful
  • Shimwa Enzo2 years ago
    Mushyire imbaraga mubijyanye na network imeze neza kandi iri affordable muzunguka n'arenga kure ago.





Inyarwanda BACKGROUND