RFL
Kigali

"Amagambo y'umukene, tekereza ku mibereho yawe ntuhangayikishwe n'uko mbayeho" Zari asubiza uvuga ko aba mu buzima buhenze kandi azapfa akabisiga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/07/2021 16:47
0


Zari Hassan uzwi ku kazina ka The Boss Lady kubera amafaranga y'umurengera atunze, yibasiwe n'umufana amubwira ko aba mu uuzima bihenze yirengagije ko isi idasakaye kandi ko azapfa akabisiga. Zari yabwiye uyu mufana ko nta mpamvu yo kutabaho mu buzima yifuza kuko buri wese amenya ibye.



Uyu mugore w'umugandekazi ufite abana 5, ari mu bagore bagenda mu modoka ziihenze banatuye mu miturirwa ihenze. Zari n'ubwo asanzwe ari umukire, gusa yanasigiwe imitungo na Nyakwigendera Ivan Ssemwaga babyaranye abana 3, abandi 2 ababyarana na Diamond Platnumz. Zari ubu aba muri Afurika y'Epfo mu mitugo ye.


Mu minsi ishize yerekeje kuri Instagram ashyiraho ifoto yicaye hejuru y'imodoka ihenze maze umwe mu bafana be ahita amubwira ko yacisha make kuko iby'isi atazabijyana naramuka apfuye. Umufana yaranditse ati: "Igihe cyawe cyo gusubira ku muremyi  wawe nikigera, uzasiga byose, mushiki wanjye nkunda. Ntushobora kujyana nabyo".

Iki gitekerezo Zari yahise agisamira hejuru avuga ko amagambo nk'aya akorwa n'abantu bakennye. "Amagambo y'umukene. Urashaka ko tubaho bidahagije kubera urupfu? Tekereza ku mibereho yawe kandi ntuhangayikishijwe n'iyanjye". 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND