RFL
Kigali

CANAL + yerekanye Riderman na Platini nk’Abambasaderi bayo bashya bagiye gukorana mu gihe kirekire-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/04/2021 11:13
0


Umuraperi Riderman na Platini bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na CANAL + nk’Abambasaderi bayo bashya bagiye kumenyekanisha ibikorwa by’iki kigo gicuraza amashusho ya Televiziyo mu Rwanda no hanze yarwo.




Kuri uyu wa Gatutu tariki 21 Mata 2021 ni bwo abahanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Platini bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na CANAL + nk’Abambasaderi bayo bashya. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gishya cy’iki kigo giherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa CANAL + Sophie Tchatchou yasobanuye icyatumye bahitamo gukorana n’ababanzi. Yagize ati ”Hari abahanzi benshi bakunzwe ariko abangaba twagiye tubumva kandi twabonye ko aribo bashobora kuzamura CANAL + na Mark yacu”. Ku bijyanye n’amasezerano bashyizeho umukono yakomeje avuga ko nta gihe runaka bagomba gukorana yatangaza aya amasezearano azamara, icyakora yongeraho ko bifuza gukorana nabo igihe kirekire.


Sophie umuyobozi wa CANAL + yavuze ko bahisemo gukorana n'aba bahanzi kuko bashoboye kandi bakunzwe

Aba bahanzi nabo bagize umwanya wo kugira icyo bavuga nk’abagiye gukora n’iki kigo. Ku ruhande rwa Platini wigeze gukorana n’iki kigo yagize ati ”Si ubwa mbere ngaragaye mu bikorwa byo gufatanya na CANAL + byatangiye bitaraba ibintu binini mu 2019, twebwe icyo tuje kongeramo tuje kumenyekanisha ibikorwa byiza basanzwe bakora twizera y'uko ku bufatanye bw’abahanzi na CANAL + hari byinshi tuzajya tumenyesha abadukurikira yaba ku mbuga nkoranyambaga, yaba ari mu bikorwa bitandukanye aho tuzajya dushobora kwegera abaturage bakeneye kugezwaho amashusho meza".


Platini ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

Mugenzi we Riderman yagize ati ”Twishimiye gutangira ubufatanye na CANAL + ni ikigo ngirango ntawe utakizi bamwe muri twe dusanzwe turi n’abakiriya bacyo, twishimiye ubu bufatanye n’itangiriro ryiza twizera y'uko no mu bindi bihe tuzakomeza, murakoze cyane”


Riderman ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

Gukorana na CANAL + byabaye ibyishimo kuri aba bahanzi kuko bavuze ko basanzwe bakunda gukurikiranaho ibiganiro bitandukanye. Platini usanzwe ari umufana ukomeye wa Manchester yavuze ko akunda gukurikiranaho siporo naho Riderman we ngo akunda gukurikiranaho ibiganiro byo guteka n’ibindi.


UMVA HANO INDIRIMBO YA PLATIN NA RIDERMAN BISE CANAL +

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND