RFL
Kigali

Buhari Must Go: Amashusho y'abanya-Nigeria basabaga Perezida wabo kwegura basabwe kumira impapuro bari banditseho amagambo amweguza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/04/2021 16:31
0


Abadashyigikiye Perezida Buhari wa Nigeria basabwe kumira bunguri impapuro zariho ubutumwa bwamagana umukuru w’igihugu cya Nigeria, akaba ari amashusho yavugishije abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.



Urubyiruko rw’abanyanijeriya rwahatiwe kumira bunguri impapuro bafatanwe zariho amagambo avuga ngo Buhari ugomba kugenda ‘Buhari Must Go’. Mu mashusho yakwirakwijwe agaragaza aba basore bavuga ko bakeneye impinduka muri Nigeria bakaba n'abarwanashyaka bashyigikiye umukandida ku mwanya wa perezida Omoyele Sowore.

Bahuye n’uruva gusenya aho basabwe gukanjakanja bakanamira inzandiko n’ubutumwa bari bafite. Sowore yahoze ari umwanditsi w’ikinyamakuru kitwa Sahara yatangije ubukangurambaga bwo kweguza Perezida Muhammadu Buhari. Uyu munyamakuru n'umunyapolitike akaba yarakomeje kujya afungwa akanatotetzwa bya hato na hato na guverinoma ya Buhari kubera ibikorwa byo kwigumura kubuyobozi.

KANDA HANO UREBE ABA BASORE BATEGEKWA KUMIRA IMPAPURO BARI BANDITSE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND