RFL
Kigali

Naason Solist yasohoye amashusho y’indirimbo eshatu kuri Album ‘Nyigisha-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2021 13:40
0


Umuhanzi akaba n’umucuranzi, Naason Solist yasohoye amashusho y’indirimbo ze eshatu ziri kuri Album ye ya Gatatu yise ‘Nyigisha’ igizwe n’indirimbo icyenda.



Tariki 23 Werurwe, nibwo umuhanzi akaba n’umucuranzi w’ibicurangisho Naason Solist yatangiye urugendo ruvuguruye rwo gusohora mu byiciro indirimbo icyenda yasubiyemo mu buryo bugezweho ziri kuri Album ye nshya yise ‘Nyigisha’.

Nyigisha’ niyo Album ya Gatatu Naason asohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Iriho indirimbo zirindwi zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n’ubu zanakomeje izina ry’uyu muhanzi.

Kuri ubu, uyu muhanzi yasohoye amashusho y’indirimbo ze eshatu ‘Abisi’, ‘Umunyenga’ ndetse na ‘Mfite Amatsiko’ yakunzwe cyane. Amashusho y’izi ndirimbo yakorewe muri studio iherereye muri Kicukiro, aho uyu muhanzi yafatanyije n’abacuranzi batandukanye ahandi akicurangira.

Album ye yitiriye indirimbo ye ‘Nyigisha’ iriho indirimbo icyenda, aho amaze gusohora eshanu kugeza ubu. Hasigaye indirimbo nka ‘Uri mwiza’, Emera tujyanye’, ‘Inkuru ibabaje’ na ‘Nduzuye’.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUNYENGA' Y'UMUHANZI NAASON SOLIST

Indirimbo ziri kuri iyi Album zamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki wa Naason. Yasohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amezi atandatu asohoye indirimbo ye yise ‘Umwizerwa’ yagiye igaragara kuri Top 10 z’ibinyamakuru bitandukanye.

Album ‘Nyigisha’ iriho indirimbo zikoze mu buryo bw’umwimerere ‘Accoustic’. Ibicurangisho byifashishijwe muri izi ndirimbo ni gitari za akusiti, base na solo zitanga umuziki w’umwimerere. Bivuze ko nta buhanga bwa mudasobwa bwifashishijwe kuri iyi Album.

Naason aherutse kubwira INYARWANDA yasubiyemo izi ndirimbo agendeye ku arizo abantu bagiye bamusaba ku rubuga rwe rwa Instagram zanakunzwe mu buryo bwumvikanira buri wese.

Naason yavuze ko izi ndirimbo icyenda yashyize kuri Album zose zifite amateka yihariye kuri we, kandi ko zagiye zubaka abantu mu ngeri zitandukanye.

Yavuze ko indirimbo ye yise ‘Nyigisha’ yanitiriye Album hari umugore wiyunze n’umugabo we nyuma y’uko ayumvise. Ndetse ko uyu mugabo yari igihembo yageneye uyu muhanzi, kuko yifashishije indirimbo ye yongeye guhuza abakundana.

Ati “Hari mu 2012, hari urugo rwari rwarasenyutse baratandukanye umugabo n’umugore, indirimbo yanjye irabunga. Umugabo yambwiye ko yari amaze igihe kinini ahamagara umugore we rimwe na rimwe ntibanumvikane, rimwe na rimwe ntamwitabe. Umunsi umwe amwoherereza indirimbo yanjye ‘Nyigisha’ aramubwira ati ‘wumve iyi ndirimbo’ umugore nawe arayikunda birangira baragirana barayunga barongera bararwubaka.”


Naason Solist yasohoye amashusho y’indirimbo ze ziri kuri Album yise ‘Nyigisha’ 

Naason yavuze ko yitiriye Album ye indirimbo ‘Nyigisha’ kubera ko abo yongeye gutuma barwubaka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUNYENGA' YA NAASON SOLIST

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABISI' YA NAASON SOLIST

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MFITE AMATSIKO' YA NAASON SOLIST

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND