RFL
Kigali

Yandamukanyije urugwiro! Masamba yavuze uko yahuye akanataramira Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2021 11:50
0


Umuhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, Masamba Intore yatangaje ko Gen Fred Gisa Rwigema waguye ku rugamba yari ayoboye rwo kubohora u Rwanda Tariki ya 2 Ukwakira 1990 ubwo yari Umugaba w’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, yari umugabo udasanzwe ukunda abantu, akizihirwa bidasanzwe.



Mu 1989 Masamba yagiye aho Ingabo zari iza RPA ziteguriraga muri Uganda (Bwari bwo bwa mbere ahageze), atozwa buri kimwe ntiyongera gusubira mu Burundi kuva ubwo. Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, Masamba akotanira gushaka Igihugu nk’abandi bose, kuko Se yamubwiraga ko ‘u Rwanda ruva inda imwe n’Ijuru’.

Masamba wakoresheje inganzo ye ku rugamba mu gukangurira abantu gutera inkunga Ingabo zari iza RPA, yanigishijwe imbunda kugira ngo azabashe kwitabara igihe yaba asagariwe n’umwanzi ari ku rubyiniro n’ahandi.

Urugamba rwamwigishije umuco w’Ubutwari no kwemera guhara buri kimwe. Yagiye ku rugamba mu gihe hari hashize igihe gito abonye Buruse yo kujya kwiga mu mahanga.

Ni urugamba yahuriyeho na Fred Gisa Rwigema n’itsinda yari ayoboye ry’abasirikare babohoye u Rwanda. Masamba avuga ko yagiye muri Uganda, kugira ngo ahabwe amabwiriza y’urugamba n’uko akomeza gukoresha inganzo ye.

Ku munsi wa kabiri ni bwo yabonye ibintu bihindutse mu gipangu yari yacumbikiwemo. Kuko yatangiye kubona Abasirikare Bakuru binjira mu gipangu, yajya hanze akabona abasirikare benshi b’amapeti Makuru bazengurutse igipangu.

Yabwiwe ko ntakidasanzwe cyabayeho, ahubwo ko baje kumuganiriza imiterere ya Uganda n’uko gahunda bimirije imbere igomba kugenda. Abasirikare bose baganiraga bavugaga Ikinyarwanda cyumutse, bikamutangaza.

Bidatinze Fred Gisa Rwigema yinjiye muri icyo gipangu abasirikare bakuru bose bari aho barahuguruka bamuha icyubahiro. Fred Rwigema yari afite imyanya ikomeye muri NRA, Ishami rya gisirikare rya RNM, ndetse yabaye n’uwungirije umugaba mukuru w’ingabo za Uganda.

Fred yari no mu basirikare bakuru bacungaga umutekano wa Yoweli Kaguta Museveni wayoboraga umutwe wa UPM (Uganda Patriotic Movement).

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Masamba yavuze ko Fred Gisa Rwigema uri mu Intwari z’u Rwanda akimara kwinjira muri icyo gipangu buri wese yarahagurutse amuha icyubahiro akwiye.

Ati “Akinjira mbona bose barahagurutse na wa wundi nabonaga afite amapeti arahagurutse ateye isaluti…Nanjye ndahaguruka nari nambaye sivile arabibona araseka, araza arandamutsa n’Ikinyarwanda cyiza n’urugwiro rwinshi cyane.”

Yakomeje agira ati “Ndeba ukuntu bari bamutinye. Ukuntu aje n’urwo rugwiro, ahagaze neza, umusore mwiza urambutse. Turanahoberana Kinyarwanda! Turaganira ati ‘rero nari narakumvise numvise ibigwi byawe wowe na Mukuru wawe nzi na So narabumvise ngirango icyo tugushakira tuzagenda tukikubwira buhoro buhoro…”


Masamba yavuze urwibutso afite kuri Gen Gisa Fred Rwigema yataramiye bigatinda

Masamba avuga ko nyuma y’iminsi ibiri, Gisa Fred Rwigema yamutumiye iwe amutaramira mu ndirimbo nyinshi cyane. Yamutamiriye ku ndirimbo baririmbaga mu buhunzi zivuga ku buhunzi, bibabaza bikomeye Rwigema amaso aratukura ajya mu cyumba.

Uyu muhanzi avuga ko we n’abo bari bari kumwe bagize ubwoba batekeraza ko bakoze ishyano kuba bataramye umutware akababara.

Avuga ko yahise ahindura umuvuno, aririmba indirimbo y’uburyohe Rwigema asohoka yizihiwe. Ati “Noneho ndongera nzanamo indi ndirimbo y’uburyohe, atunguka ahantu abyina. Yari afite urugwiro udashobora kumva…Aza abyina cyane yishimye kuko twe twari tuzi ko dukoze ishyano kubona turirimba ibintu nk’ibyo. Naramubonye, nagize amahirwe yo kumumenya kandi turanaganira.”

Masamba avuga ko Gisa Fred Rwigema yamubwiye ko bamukeneyeho kugenda ku Isi yigisha umuco Nyarwanda. Ni ibintu afata nk’ubuhanuzi kuri we, kuko ibyo Rwigema yamwifurije byabaye.

Uyu muhanzi anavuga ko yagize amahirwe adasanzwe yo guhura na Perezida Paul Kagame wari umusirikare ukomeye muri Uganda. Avuga ko baganiriye ibintu byiza cyane mu Ikinyarwanda cyiza cyane. Ni ibintu avuga ko byamutunguraga, kubona aganira n’Abasirikare Bakuru kandi bose bavuga neza Ikinyarwanda.

Ubuzima bw’umuziki wa Masamba n’inganzo ye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Masamba yakuriye mu muryango w’abahanzi kugera kuri Sekuru, Munzenze. Avuga ko imirimo yose yahabwa gukora yasaba kuyiherekesha gukora umuziki.

Se yatangiye kumwigisha kubyina ubwo yari agejeje imyaka itanu y’amavuko. Atangira kuririmba no kujya ku rubyiniro kuva afite imyaka irindwi kugera ku 10.

Ku myaka 13 y’amavuko, ni bwo Masamba Intore yahimbye indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo ariko itari ifite ubuzima nk’uko abivuga, bitewe n’uko nta buhanga n’uburambe yari yakagize mu muziki we.

Byasabye ko Se Sentore Athanase anononsora iyi ndirimbo. Masamba yatinze no kuyishyira kuri Album ze, ahanini bitewe n’ukuntu yari imeze n’uburyo yayikoranye amaraso ya Gisore yatangiye gukunda abakobwa.

Uyu muhanzi n'ubwo yakuze atozwa kuririmba gakondo, Se yanamujyanye muri korali kugira ngo ijwi rye rikomere kandi risohoke nk’uko arishaka.

Ku myaka 16, Masamba yatangiye kwiga iby’ubutore birimo guhamiriza no kubyina yigiraga mu itorero rya Se, Indashyikirwa.

Yatangiye kuryoherwa n’ubusitari agejeje imyaka 19, 20… ku buryo abo mu Burundi aho bari bazi ko umuntu uririmba Kinyarwanda abantu bakaryoherwa ari Masamba.

Masamba yabanaga bya hafi na Mutamuliza Annociata [Kamaliza] cyane cyane mu gihe cyo kuvana indirimbo mu mashyi bazishyira muri gitari. Mu gihe yiteguraga gutangira kurya ku mafaranga y’umuziki nibwo yagiye ku rugamba; dosiye y’ubusitari ‘iba irarangiye’.

Yakoze ibyo yasabwaga nk’abandi basore ku rugamba, ariko ingabo zari iza RPA zimubonamo ubuhanga bw’inganzo kandi bukenewe atangira gukora indirimbo zihamagarira gushyigikira, urubyiruko kwitabira urugamba no gushakisha inkunga.

 

Masamba avuga ko Gen Fred Gisa Rwigema yari umusore urambutse, ugira urugwiro

Masamba yaririmbiye ahantu hatandukanye mu bitaramo zigata izazo, binjiza amafaranga atabarika harimo n’ibitaramo yafatanyaga n’Itorero Indahemuka. Buri wese yitangaga uko yari yifite, utari ufite amafaranaga yatangaga inka n’ibindi.

Uyu muhanzi yakoreye igitaramo i Lugogo muri Kampala n’ahandi. Amafaranga yakoreraga mu gitaramo yahitaga ajya mu isanduku y’Ingabo zari iza RPA, akifashishwa ku rugamba, ku buryo nta mafaranga na macye yasigaranaga.

Mu nshingano yari afite harimo gukora ibyo bitaramo bizana amafaranga, ariko akanigisha abakiri bato umuco no kuwusigasira, byanatumye agirwa Umutoza mu Itorero ry’Igihugu, Urukerereza.

Masamba yagiye ku rugamba kugira ngo afatanye n’abandi ‘Gushaka Igihugu’. Byaturutse ku buzima bw’iheza yari abayemo mu Burundi, nk’ukuntu Abanyeshuri b’Abarundi bakoraga ikizamini cya Leta cy’amashuri ku manota 45% ariko Abanyamahanga barimo n’Abanyarwanda bagakorera ku manota 80%.

Binoyengeraho ku kuba yaragiye yibutswa n’Abarundi ko n'ubwo ari umusitari mu gihugu cyabo, ariko ari Umunyarwanda.

Ibyo wamenya kuri Gen Fred Gisa Rwigema

Fred Gisa Rwigema ni umwe mu Ntwari u Rwanda rwibuka wagize uruhare runini mu kwibohora kw’Abanyarwanda akaba ariwe wari uyoboye urugamba rw’Inkotanyi ubwo zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ariko akaza guhita arugwaho bukeye bwaho.

Fred Gisa Rwigema yavutse tariki 10 Mata 1957. Yavukiye i Ruyumba ahahoze ari Komini ya Musambira, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Avuka kuri Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima. Amazina yiswe n’ababyeyi be akaba yari Emmanuel Gisa.

Ku myaka itatu y’amavuko (mu 1960), nyuma y’intambara yo mu 1959 yakuye Abanyarwanda benshi mu byabo, we n’umuryango we bahungiye muri Uganda mu nkambi ya Nshungerezi.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 1976, yagiye mu Gisirikare aho yinjiye mu mutwe w’ingabo zari iza Yoweli Museveni witwaga FRONASA (Front for National Salvation). Icyo gihe nibwo uwitwaga Gisa Emmanuel yahinduye amazina yitwa Gisa Fred Rwigema.

Muri uwo mwaka kandi, yagiye muri Mozambique yinjira mu mutwe w’Ingabo wa FRELIMO warwaniraga ubwigenge bwa Mozambique ku gihugu cya Portugal.

Mu 1979, yinjiye mu mutwe w’ingabo wa UNLA (Uganda National Liberation Army), aho uyu mutwe ufatanyije n’ingabo za Tanzaniya bafashe umujyi wa Kampala maze batsinda Idi Amin wategekeshaga igitugu Uganda.

Nyuma y’uko Idi Amin ahiritswe ku butegetsi agahunga, Uganda yafashwe na Milton Obote, maze Gisa Rwigema yifatanya n’umutwe w’ingabo wa Museveni witwa NRA (National Resistance Army) bafata ubutegetsi mu 1986.

Nyuma y’uko NRA ya Museveni ifashe ubutegetsi, Rwigema yabaye uwungirije Minisitiri w’ingabo, ndetse afasha cyane guhashya inyeshyamba z’ubutegetsi bwavuyeho muri Uganda zashakaga kwigarurira igihugu.

Tariki ya mbere Ukwakira 1990, Fred Rwigema niwe wari uyoboye ingabo za FPR zari ziturutse Uganda zinjiye mu Rwanda mu rugamba rwo kurubohora.

Ku munsi ukurikiyeho, Fred Rwigema yarasiwe ku rugamba ahitwa Nyabwishongezi ubu ni mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba ahita yitaba Imana, ibyo bikaba byaraciye intege ingabo za FPR.

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema wafatwaga nk’inkingi ya mwamba kuri uru rugamba, Paul Kagame niwe wahise amusimbura ku mwanya wo kuyobora ingabo kugeza azigejeje ku ntsinzi tariki 4 Nyakanga 1994.

Fred Gisa Rwigema aruhukiye mu irimbi ry’intwali riherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, akaba ari umwe mu Intwali zitangiye u Rwanda zihora zibukwa buri mwaka tariki ya Mbere Gashyantare, akaba ari mu cyiciro cy’Intwali z’Imanzi.

Fred Gisa Rwigema yashakanye na Jeannette Urujeni ku wa 20 Kamena 1987 bakaba barabyaranye abana 2, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

Umuhanzi Masamba yavuze ko yahuriye muri Uganda mu 1989 na Gisa Fred Rwigema watangije Urugamba rwo Kubohora u Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND