RFL
Kigali

Derek Chauvin washinze ivi ku ijosi rya Floyd iminota 9 akamwambura ubuzima yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/04/2021 10:10
0


Derek Chauvin, umuzungu wahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamwe n’icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd umwaka ushize amunigishije ivi.



Umwaka ushize muri Gicurasi ni bwo Derek Chauvin yafashwe amashusho yashinze ivi mu ijosi ry’umwirabura George Floyd ubwo yari ari kumufata. Yamunigishije ivi mu gihe cy’iminota 9 bimuviramo urupfu rwababaje benshi cyane cyane abo mu muryango we n’abirabura muri rusange.



Derek yahamwe n'icyaha cyo kwica George Floyd

Nyuma y’uru rupfu habaye imyigaragabyo idasanzwe hirya no hino mu kugaragaza akarengane abirabura bakomeje gukorerwa.Derek Chauvin yaburanaga ku byaha bitatu bijyanye no kwica George Floyd. Ibinyamakuru byinshi byavuze ko humvikanye induru n’impundu nyinshi hanze y’urukiko ubwo umucamanza yavugaga ko uyu mugabo yahamwe n’icyaho cyo kwica George Floyd.

Abanyabugeni nabo bagaragaje agahinda batewe n'urupfu rwa George

Umucamanza kandi yavuze ko Derek Chauvin w’imyaka 45 azasomerwa igihano yahawe mu minsi umunani iri imbere hanyuma Derek Chauvin wari wambaye ikote na karovate yambikwa amapingu asubizwa muri gereza.Mu mateka ya Leta ya Minnesota ni ubwambere umupolisi w’umuzungu ahamwe n’icyaha cyo kwica umwirabura nk'uko byatangajwe n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri America, American Civil Liberties Union.

Nyuma y’uru rubanza igipolisi cy'ahabereye icyaha Derek yakoreraga cyashyize hanze itangazo rigaragaza ko cyanyuzwe n’imigendekere y’uru rubanza ndetse cyizeza abantu ko kigiye kurushaho kunoza akazi kabo baharanira amahorondetse banongera kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera George Floyd.

SRC:CNN, TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND