RFL
Kigali

Nararwaye mba Paralize umubiri wose, uwo twarwariye umunsi umwe ahita apfa! Ubuhamya bwa Isaac Mudakikwa wasohoye indirimbo ‘TUZA’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/04/2021 12:17
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Isaac Mudakikwa yasohoye indirimbo nshya yise ‘TUZA’ adutangariza ubuhamya bwe bukomeye bw’ukuntu Imana yamufashije ikamwongerera iminsi yo kubaho nyuma y'uko arwaye umubiri wose ukaba 'paralysé/paralyzed'.



Uhumuriza Mudakikwa Isaac ni umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana akaba ari umwe mu basore b’abahanga baririmba Gospel. Avuga ko yatangiye umuziki akiri umwana muto ku buryo atazi neza umwaka kuko yakuriye mu muryango w'Abakristo, Se ari Pasiteri.

Ni umusore ufite indirimbo enye kuri Youtube, iyagiyeho mbere ikaba imaze imyaka ine. Uyu muhanzi yavuze ko icyamujyanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ari uko ari cyo cy'ibanze mu buzima bwe kandi ubuzima bwe atabugurana ubwamamare. 


Isaac Mudakikwa afite amashimwe menshi mu mutima we

Agaruka ku ndirimbo 'Tuza' aherutse gusohora yagize ati: "Tuza ni indirimbo yaje muri 2019 mu mpera z’umwaka hari icyifuzo nari maze iminsi nsengera ariko bisa nk'aho nta gisubizo ndi kubona, rero umunsi umwe hari ku wa gatandatu mvuye mu masengesho ntaha nacitse intege nibaza niba koko Imana ijya yumva amasengesho". 

"Ndi mu nzira ni bwo numvishe refrain y’indirimbo EREGA TUZA NTURI WENYINE... inzamukamo nizera ko ari Imana yashatse kumpumuriza kuko nari ngeze kure mu bitekerezo. Nagiye nyiririmba mu nzira. Ngeze mu rugo nibwo natangiye kwandika andi magambo ngendeye kuri experience y'ubuzima bwanjye ndetse n’inyigisho nigeze gusoma y’umukozi w’Imana William Branham...urebye ni uko inspiration yaje.’’

Uyu muhanzi yavuze ko Imana yagiye imukorera ibintu byinshi ayishimira cyane ko ari muzima. Yahishuye ko akiri umwana yigeze kurwara aba paralize umubiri wose. Uwo barwariye umunsi umwe yahise apfa. Hari n'ibindi byinshi Imana yagiye imurinda ku buryo afite impamvu zirenga imwe zitamwemerera kureka Imana.

Isaac Mudakikwa yavuze ko inyigisho za William Branham zatumye akora 'TUZA'

Uyu muhanzi wifuza gutanga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana yasabye abanyarwanda ko iyi ndirimbo yabahumuriza, uwari utangiye kwiheba yumva ko nta byiringiro afite ikamwibutsa ko Imana idahindurwa n’ibihe , ko ibyo yakoze ejo n’uyu munsi yabikora. Ati "Rero icyo dusabwa ni ukuyizera gusa kuko nta mbaraga mu kwiganyira".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'TUZA' YA ISAAC MUDAKIKWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND