RFL
Kigali

Innocent Ndagijimana yaririmbanye n'umugore we mu ndirimbo igaragaza ko Imana ariyo yonyine yo kwiringirwa mu bihe byose-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2021 16:00
0


Umuramyi Innocent Ndagijimana utuye mu karere ka Nyamagabe, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ni wowe gusa' ihamya ko Imana ari iyo kwiringirwa ibihe byose. Ni indirimbo yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo agaragaramo umugore wa Innocent Ndagijimana.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Innocent Ndagijimana ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye yagize ati "Iyi ndirimbo iribanda cyane kugaragaza ko Imana ariyo yonyine ukwiye kwiringirwa mu bihe ibyo aribyo byose n'umuntu uwariwe wese. Yaduhaye isezerano mu ijambo ryayo ko naho twaca mu mazi menshi y'imigezi atazadutembana ko naho twaca mu muriro tutazashya ibyo rero bishoboka gusa ku muntu wiringiye Uwiteka, kuko nta kibazo nakimwe, nta ntambara nimwe, na kigeragezo na kimwe muri macye na kimwe cyaruta Uwiteka cyangwa ngo kirushe Imbaraga Imana".


Innocent Ndagijimana ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi

Uyu muramyi avuga ko afite ibihamya byinshi byemeza ko Yesu Kristo yamubereye uwo kwizerwa. Ati "Mu buhamya bwanjye ndabyemeza ko Yesu yambereye uwo kwizerwa kandi ari inkoramutima yanjye nkahamya ko ntawagereranwa nawe ko yihariye, nshingiye ku buryo namubonyemo n'uburyo muzimo nkwiriye kumwiringira. Ubu mfite izindi ndirimbo ziri muri studio hari iyo nzasohora mu byumweru bitatu biri imbere n'izindi nk'uko nabyiyemeje uyu mwaka nzakora cyane uko umwami Yesu azanshoboza".

Innocent Ndagijimana ni umwe mu bahanzi ba Gospel baticishije irungu abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri ibi bihe Isi yibasiwe na Covid-19 dore ko adashobora kumara amezi abiri adashyize hanze indirimbo nshya. Asengera mu itorero rya Anglican muri Paroisse Mugombwa muri Diocese Kigeme. Amaze imyaka 5 akora umuziki ku giti cye, akabifatanya no kuririmba muri korali yo ku rusengero abarizwamo. Amaze gukora indirimbo 5 ari zo; Isi n'ijuru, Warampinduye, Ntirihinduka, Twarakubonye na Ndabyemeza n'izindi zitandukanye.


Innocent hamwe n'umugore we wamufashije mu ndirimbo 'Ni wowe gusa'

REBA HANO INDIRIMBO 'NI WOWE GUSA' YA INNOCENT NDAGIJIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND