RFL
Kigali

Rubyiruko: Ntukibaze icyo igihugu gikwiriye kugukorera - Amagambo ya Perezida John F Kennedy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/04/2021 16:06
0


Perezida John F Kennedy mu magambo ye kuwa 20 Mutarama 1961 yaragize ati ”Ntukibaze icyo igihugu gikwiye kugukorera, jya wibaza icyo ukwiriye gukorera igihugu cyawe.” Ni amagambo aburungushuye usanga akubiye mu ijambo rimwe ryo ‘kwigira’.



Umuperezida wabaye uwa 35 w’igihugu cy’igihangange cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba n’inshuti ikomeye ya Afurika, John F Kennedy kuwa 20 Mutarama 1961 mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye irahira rye yavuze ijambo ryakoze ku mitima ya benshi ritera no kwibaza mu gihe cye.

Ntukwiye gutegereza gufashwa n’igihugu, rubyiruko mbaraga za none n’ejo hazaza h’igihugu igikwiye ni ugufasha igihugu.

Ibi kandi ukwiye kubyibaza biruseho muri iyi minsi isi iri mu bibazo by’ubukungu ahanini bwatewe n’icyorezo cya COVID 19 byagera mu bihugu bya Afurika bikaba ibindi. Urubyiruko rwinshi usanga rusa n'ururi mu gihirahiro, bamwe bahanze amaso imiryango abandi ubufasha butangwa na Leta ariko siko bikwiriye kugenda.

Aho Leta ikura ni mu bikorwa by'abanyagihugu bityo uruhare rwawe ni ingenzi, kandi byose bitangira ari igitecyerezo bigashyirwa mu bikorwa n’umuhate n’umurava ushyiramo. Ibyavuzwe na Perezida John F Kennedy ni isomo rimaze imyaka 50  ritembera ryafashije abatari bacye, niba uryumvise none tekereza icyo ukwiriye gukorera abagukeneye, kurenza gutegereza no guhanga amaso abo wibwira ko ukeneye nyamara nabo bagukeneye.

Ababyeyi, abavandimwe, inshuti, igihugu n’isi abo bose ntawe ukwiriye kwishyingirikiriza ahubwo haranira ko bo babaho bakwishyikirijeho. Haguruka ukore wikorera, haguruka ukorere abawe, ba none n’ejo hazaza, gerageza ndetse cyane ubashe kubona icyo gutanga nibyo bikwiye, kurenza gutegereza nzabikora ejo kuko ejo ni ah'abandi none niho hawe.


Urubyiruko ruragirwa inama yo kutibaza icyo igihugu gikwiye kubakorera








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND