RFL
Kigali

Umuramyi Élisée Rutegerwa witeguye guhindura byinshi muri Gospel yashyize hanze indirimbo 'Ndagushima Yesu'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/04/2021 14:27
0


Umunsi ku wundi muzika yunguka abanyempano mu njyana zitandukanye. Mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Umuramyi, Élisée Rutegerwa yashyize hanze indirimbo yise 'Ndagushima Yesu'.



Élisée Rutegerwa Jonathan Sebyanwa, ni umunyempano wayiyumvisemo kuva kera nk'uko abitangaza. Aganira na InyaRwanda yashimangiye ko kuva mu bwana bwe yakundaga kuririmba no gusenga cyane.


Uyu muhanzi mu mwaka wa 2018 ni bwo yatangiye gukora muzika byeruye nk'ubyinjiyemo neza, amaze gukora indirimbo 4 ariko izigaragara kuri shene ye ya youtube ni 2 gusa, izindi ntarazisohora dore ko avuga ko azazishyira ahagaragara yazikoreye amashusho.


Muri iyi ndirimbo 'Ndagushima Yesu', Élisée Rutegerwa asaba abantu bose kuyumva kuko ari indirimbo y'amashimwe ava ku gucungurwa kw'abana b'Imana. Ku bijyanye no kuzakora no guhindura byinshi muri Gospel, yagize ati: "Burya rero abahanzi bahari mu Rwanda ni beza ndabashima ku butumwa batanga mu ndirimbo za Gospel, nanjye nje nk'umuhanzi mu gezi wabo ngo nzakore kurushaho ndenge ibikorwa bakoze ntambutsa ubutumwa bwiza mu bihangano, ibi bisaba guca bugufi no gufashanya kuko Imana idusaba urukundo hagati yacu".

KANDA HANO WUMVE 'NDAGUSHIMA YESU' YA ELISEE RUTEGERWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND