Ubukungu n’ubwamamare ni ingingo benshi bagarukaho ariko bamwe bagakunda kujijwa iyo bigeze ku kwibaza impamvu ifaranga rimwe rikuba irindi inshuro ibihumbi 3. Ubukungu, imibereho y'abaturage ndetse n’ingano y’inyungu ku ifaranga ni amaturufu akoreshwa mu guha agaciro ifaranga. Idinali ni ryo faranga rihenze ku Isi.
Iyo bigeze
ku mafaranga ikiremwa muntu bigitera kugira umutima udatekanye ndetse ugahora
ushikagurika hibazwa uko ejo bizaba bimeze kuko amafaranga ari inzira y'ubwiza
cyangwa urupfu. Ku rundi ruhande n’abemeramana bavuga ko amafaranga ariyo yatumye
umwana w’Imana wari umukiza agambanirwa n'intumwa ye Yuda, baramuhitana. Ingingo
y'irutana ry'amafaranga benshi ntabwo bajya bayisobanukirwa.
Urubuga rwitwa mint.intuit.com rugaragaza ko
kugira ngo ifaranga rigire agaciro hagenderwa; ku ngano y’inyungu ku nguzanyo
ndetse n’inyungu abaturage babona, izamuka ry’ibiciro ndetse n’uburyo bimanuka,
izamuka ry’ubukungu ku baturage b’igihugu ndetse n’imibereho y’ubuzima ndetse
hakiyongeraho imyenda igihugu gitanga ndetse n'iyo gifata.
Amafaranga
ahenze cyane ni amadinali naho amadorali n'ama Euro benshi bazi ntabwo ariyo ahenze
cyane ahubwo ni uko ibihugu akoreshwamo, abantu benshi ku Isi bakunze kubigenderera ndetse
byinshi bikaba byarakunze gukoroniza no gukora ubucuruzi bwagutse
hirya no hino ku Isi.
10. United States Dollar
Ingano y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 996.63Rwf
Ibigugu/Igihugu
akoreshwamo: United States of America
9. Suiss Franc
Ingano y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 1,072.52Rwf
Ingano y'ifaranga rimwe mu madorali ya Manyamerika: 1.09USD
Ibihugu/Igihugu
akoreshwamo: Suis
8. EuroIngano y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 1,183.79 Rwf
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 1.13 USD
Ibihugu/Igihugu akoreshwamo: Austria, Belgium, Cyprus, Estonia, Finland, France, Germany, Greece, Ireland, Italy, Latvia, Lithuania, Luxembourg, Malta, the Netherlands, Portugal, Slovakia, Slovenia na Spain
7. Cayman Islands Dollar
Ingano y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 1,176.71 Rwf
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 1.20 USD
Ibigugu/Igihugu
akoreshwamo: Cayman Islands
6. Pound Sterling
Ingano
y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 1,372.29 Rwf
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 1.30 USD
Ibihugu/Igihugu
akoreshwamo: United Kingdom, Jersey,
Guernsey, the Isle of Man, Gibraltar, South Georgia and the South Sandwich
Islands, the British Antarctic Territory na Tristan da Cunha
5. Gibraltar Pound
Ingano
y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 1 375.90 RWF
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 1.32 USD
Ibihugu/Igihugu
akoreshwamo: Gibraltar
4. Jordanian Dinar
Ingano
y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 1,382.25 Rwf
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 1.41 USD
Ibihugu/Igihugu
akoreshwamo: Jordanordan
3. Omani Rial
Ingano y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 2,548.83 Rwf
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 2.60 USD
Ibihugu/Igihugu
akoreshwamo: Oman
2. Bahraini Dinar
Ingano
y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 2,599.45 Rwf
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 2.65 USD
Ibihugu/Igihugu
akoreshwamo: Bahrain
1. Kuwaiti Dinar
Ingano
y’ifaranga rimwe mu manyarwanda: 3,253.93Rwf
Ingano
y’ifaranga rimwe mu madorali ya America: 3.29 USD
Ibihugu/Igihugu
akoreshwamo: Kuwait
Src: highestcurrency.com
TANGA IGITECYEREZO