RFL
Kigali

Umukinnyi Rwampungu wasigiwe ubumuga n’impanuka yafunguye ‘Salon de Coifure’ kugira ngo agerageze kwiyubaka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2021 12:11
0


Umukinnyi wa Baskeball Meshak Rwampungu warokotse impanuka yahitanye abantu batanu mu 2015 ikamusigira ubumuga, yanze guheranwa n'agahinda no kutagira icyo akora kimuteza imbere afungura ‘Salon de Coifure’ yo kogosha abana n’abakuru yise ‘The Big Machine Salon/Urban Look Salon’.



Meshak Rwamungu ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahitanye batanu barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Tariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b’ikipe y’umupira w’intoki wa Basketball ya KBC, igongana na Fuso. Uretse batanu bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.

Ku itariki 04 Werurwe 2015 INYARWANDA yanditse inkuru yatabarizaga abakinnyi ba KBC bari bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka barimo Meshak ndetse na Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior.

Nyuma y’impanuka, kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo (operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo.

Kumubaga umugongo byo nyine byasabaga 3, 5000, 00 Frw. Biturutse ku nkuru zo kumutabariza harimo niyanditswe na INYARWANDA Meshak yagiye afashwa n’inshuti n’abavandimwe aravurwa, ava mu bitaro ku itariki Tariki 24 Mata 2015.

INYARWANDA yasuye Meshak Rwamungu aho yafunguye ‘Salon de Coifure’ yogosha abantu iherereye i Remera urenze Control Technique, ibumoso hateganye na Hotel ya Ferwafa barikubaka.

Mechack ni umwogoshi (Barber) wabigize umwuga kuko ubu abifitiye na ‘Certificat’ igaragaza ko yabyize yifashishije internet. Salon ye ifite umwihariko wo kogosha abana bato aho babogosha bicaye mu ntebe z’imodoka z’abana, iyo uhageze uhita ubona ko hari ibintu byumihariko.

Ndetse wareba nyuma y’ibyago Mechack yahuye nabyo ubona ko urubyiruko rwamwigiraho byinshi, ndetse n’abantu muri rusange, kudacika intenge no kwishakamo ibisubizo.

Mechack nubwo yatangiye iyi salon ndetse n’igitekerezo kiwe kikaba ari kiza bidasanzwe, gusa ubona ko akeneye imbaraga z’abantu.

Salon ye irimo ibikoresho bikeya. Yabwiye INYARWANDA ko atari gutegereza ngo atangire ari uko yabonye ibikoresho byose, yabaye atangiriye ku byo yabashije kubona, akeneye abantu cyane ngo bamufashe mu rugendo yatangiye.

Yavuze ko nyuma yo kurokoka impanuka, yiyemeje gushaka icyo gukora yanga ‘kuba umutwaro ku muryango nishakamo ibisubizo’.

Afunguye Salon nyuma y’igihe abitangiriye mu rugo iwe. Avuga ko atoroherwa n’uburyo bw’ingendo, kuko we adashobora gutega moto.

Ati “Ibintu ni bishya kuri njyewe, bisankaho umubiri ari mushya. Ndetse n’ukuntu isi iteye bisankaho bitorohera umuntu ukoresha igare mu gushaka imibereho!”

Mechak yasoje amashuri yisumbuye i Rwamagana kuri Agahozo Shalom Youth Village. Yakomeje amashuri ya Kaminuza ya ULK (Kigali Independent University) aho yigaga ibijyanye na Computer science aho yari arimo asoza umwaka wa mbere.

Uretse kuba Mechack yarakoranaga umurava mu buzima bwe bwa buri munsi, yari umukinnyi akinira ikipe ya Kigali Basketball club (KBC) muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Iyi kipe yaje gusenyuka mu 2015. Mu bakomeretse, uwakomeretse bikabije ni Mechack.

Yamaze hafi amezi atatu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaganga bakomeje kumwitaho gusa imvune yariyagize yamuviriyemo ubumuga bwa burundu, kuko yangiritse uruti rw’umugongo (Urutirigongo) byatumye amaguru aba Paralize. Ubu akaba akoresha akagare.

Yavuye mu bitaro akomeza ubugororangingo (Physiotherapy Session) byamufashije kuba gukomera, gusa akaba akiri mwigare.

Mechack ntabwo yacitse intege, nyuma y’ibyago byamubayeho byose, nubwo ubuzima kuriwe avugako ibintu aribishya kuri we:

Mechack ubu ni kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Wheelchair Basketball. Nubwo uyu mukino umaze igihe gito utangiye Mechack ari mu bagize uruhare mu iterambere ryawo aho ugeze ubu, byaba mu buryo bwo kuwumenyakanisha n’ibindi.

Mu 2015, Meshak Rwampungu yarokotse impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu

Ubuzima bwa Meshak bwari mu marembera, aha yari muri bitaro bya Faisal atabasha kweguka

Meshak wakiniraga KBC yahoraga akora imyitozo ubutitsa atarakora impanuka

Meshak yafunguye 'Salon de Coifure' kugira ngo yiteze imbere

Afite abamufasha gukora aka kazi ko kogosha abana n'abantu bakuru

Meshak yogosha yicaye mu kagare bitewe n'ubumuga yasigiwe n'impanuka

Umunyamakuru Ines Ghislaine wa KT yasuye aho Meshak yashinze Salon yo kogosha

Salon ya Meshak yashyizemo ibikoresho bitandukanye bifasha abana mu gihe bogoshwa









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND