RFL
Kigali

Ghana: Umukinnyi wa Filime yakatiwe azira kwiyambura ubusa akereka ubwambure umwana we w'umuhungu ibyavugishije Cardi B

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/04/2021 12:23
0


Ni kenshi cyane uzabona bamwe mu byamamarekazi byiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga kandi bafite abana. Umukobwa ukina Filime yakatiwe amezi 3 azira kwiyambika ubusa imbere y'umwana we w'umuhungu.



Uyu mukinnyi w'amafirime akomoka muri Ghana, akaba yitwa Rosemond Brown. Uyu mukobwa uzwi cyane ku izina rya Akuapem Poloo, yakatiwe igifungo cy'amezi atatu n'urukiko rw'akarere ka Accra kubera ifoto ye yambaye ubusa itavugwaho rumwe aho yerekaga ubwambure umwana we muto w'umuhungu w'imyaka irindwi.


Poloo, yicaye imbere y'umwana we yambaye ubusa

Ku ifoto itavugwaho rumwe yagiye ahagaragara, uyu mukinnyi wa filime yari yambaye ubusa buri buri, yicara imbere y'umwana we, aho bivugwa ko yari kumwizihiriza  isabukuru y'imyaka 7. Asobanura ifoto, Poloo yavuze ko yahisemo kugenda yambaye ubusa imbere y'umuhungu we wari wambaye akenda k'imbere gusa, ngo kuko n'ubundi yamubyaye yambaye ubusa bityo atamuhisha ubwambure.

Iyi foto imaze gukwirakwira, Umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu wasabye umugenzuzi mukuru wa polisi muri Ghana kumukorera iperereza ku ifoto yatangaje itavugwaho ari kumwe n'umuhungu we. Ibi byatumye atabwa muri yombi.


Uyu mukinnyi wa Filime kwiyambika ubusa byatumye afungwa

Nk’uko ikinyamakuru ModernGhana kibitangaza, urubanza rwe rwatangiye ku ya 14 Mata 2021 birangira akatiwe igifungo cy'iminsi 90. Hagati aho, umuraperikazi uzwi cyane muri Amerika no ku isi muri rusange, Cardi B, yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agaragaze icyo atekereza nyuma y'uko Akuapem Poloo akatiwe n’urukiko rw’akarere ka Accra.

Cardi B yagize icyo avuga ku gihano yakatiwe aho yatangaje ko gufunga Akuapem Poloo bidahwitse. Yagize ati: "Mbona Abanyamerika benshi bakora amafoto nk'aya, gusa njyewe sibwo buryo bwanjye, sintekerezako yari agamije ikibi kiganisha ku mibonano mpuzabitsina kurusha icyo yari agambiriye, ndatekereza ko gereza idashimishije".


Igitekerezo cya Cardi B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND