RFL
Kigali

Victor Rukotana yaririmbye inkuru mpamo y'Umunyamakuru wabenzwe n'inkumi yo mu cyaro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2021 9:36
0


Umuhanzi Victor Rukotana yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kideyo’, yakomoye ku nkuru mpamo y’Umunyamakuru w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi, bikagera naho ahindura amazina ye.



Victor Rukotana yari amaze iminsi araritse abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo yise ‘Kideyo’ yabaye iya mbere asohoye ari muri Label nshya yitwa Edman Entertainment.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu cyaro mu rwego kuyasanisha n’inkuru yaririmbye. Agaragaramo abarimo umukinnyi wa filime uzwi nka Kanyombya, umukobwa witwa Phiona Gentille uzwi kuri Instagram, umunyarwenya Seth ubarizwa mu itsinda rya Zuby Comedy n’abandi.

‘Kideyo’ ibaye indirimbo ya kabiri Victor Rukotana asohoye muri uyu mwaka. Yabwiye INYARWANDA ko ishingiye ku nkuru mpano y’umunyamakuru wamuganirije inkuru y’urukundo rwe rwa mbere rutamuhiriye akiri mu cyaro.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KIDEYO' Y'UMUHANZI VICTOR RUKOTANA

Avuga ko acyumva iyi nkuru yagowe no kuyiririmba yisanishije nayo bituma yifashisha Sosthene usanzwe umwandikira indirimbo kugira ngo igire injyana.

Rukotana avuga ko uyu munyamakuru yamubwiye uburyo yakunze bya nyabyo umukobwa bari baturanye mu cyaro, agakora ibishoboka byose kugera n’ubwo atekereje kwiyitirira undi musore ariko umukobwa akamubera ibamba.

Ati “Ni umunyamakuru ariko sinamuvuga. Ubwo yari akiri mu cyaro ataraza mu Mujyi yakunze umukobwa akajya kumutereta ariko umukobwa buri munsi akamwangira. Yari afite agatazirano, ahimba amayeri yo kujya kubeshya umukobwa ko hari umusore urembye cyane ku buryo akeneye umuntu amutabara, ariwe yakunze amurwarira indege mbese amurwarira urukundo.”

Yakomeje agira ati “Urumva umukobwa we bari basanzwe baziranyi yitwa ayo mazina, ariko atazi ako gatazirano ke. Niko kugenda akamubwira ibyo byose amutera impuhwe ngo arebe ko yamukunda, ariko nubundi birangira umukobwa amuvumbuye.”

Mu ndirimbo, Victor Rukotana aririmba yishyize mu mwanya w’uyu munyamakuru akajya gutereta umukobwa ariko undi akigiza nkana.

Bitewe n’uko uyu muhungu yahoraga ajya kureba uyu mukobwa amubwira ukuntu amukunda, igihe kimwe ntiyagiye kumureba maze umukobwa yibaza icyo yabaye atangira umuhisi n’umugenzi.

Mu ndirimbo, umukobwa atungurwa no gusanga umusore wahoraga ajya kumusura ari nawe umukunda. Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo umunyamakuru yakoze uko ashoboye ngo aterete uyu mukobwa byarangiye atabashije kwegukana umutima we.

Victor Rukotana yavuze ko nyuma yo gusinya amasezerano muri Label nshya bafite ibikorwa byinshi byo gushyira hanze. Ndetse ko iyi ndirimbo ‘Kideyo’ yasohoye ariyo ‘iciriritse’ agereranyije n’izindi atarashyira hanze.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo ‘Promise’, ‘Warumagaye’, ‘Mama Cita’ n’izindi.

Victor Rukotana yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kideyo’  

‘Kideyo’ yabaye indirimbo ya mbere Rukotana yasohoye ari muri Label nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIDEYO' YA VICTOR RUKOTANA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND