Mu bantu burya habamo abagira ibitekerezo bidasanzwe n’ibikorwa byabo bikamera nk’ibitangaje. Umugabo yagaragaye mu muhanda ahetse umusaraba avuga ko atazongera gupfa ukundi kuko nta nyungu yigeze abona mu rupfu rwe.
Uyu mugabo utatangajwe amazina, ni uwo
muri Afurika y’Epfo. Amashusho n’amafoto agenda acaracara hirya no hino yigize
Yesu yemeza ko yapfuye akazuka kandi ko atazongera gupfa na rimwe akanemeza ko
abantu benshi banze kuva mu byaha, ibintu abona bikamubabaza cyane.
Amakuru ya News365, avuga ko uyu
mugabo ku munsi wa Pasika ari bwo yagaragaye bwa mbere yikoreye umusaraba
yambaye ubusa yasigaranye akenda ko kwambara imbere. Muri kiriya gihe,
amatorero amwe n'amwe agira umuco wo kwigana imibabaro Abayahudi bagize kuri Mesiya.
N'ubwo byari bimeze bityo, byatunguye
abantu bose mu gihe umugabo w’umunyafurika washakaga kugaragara nka Yesu yagendaga
mu muhanda yiruka avuga amagambo ibyanamuviriyemo gukubitwa.
Yavugaga ko adashaka kongera gupfa ukundi
Amwe mu magambo uyu mugabo yagendaga
avuga ahetse umusaraba, aragira ati: "Sinshaka kongera gupfa, abantu ntibihana
ahubwo bagiye gucengera mu cyaha. Ku bw'ibyo, nta kamaro mu rupfu rwanjye”.
Src: News365
TANGA IGITECYEREZO