RFL
Kigali

"Impano ikwiriye mu gihe gikwiriye, umugisha utangaje" Aime Uwimana avuga ku mubyeyi we witabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2021 17:25
0


Kuwa 15 Mata 2021 ni bwo nyina wa Aimé Uwimana yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Kuri ubu uyu muramyi yatangaje amagambo agaragaza uburyo umubyeyi we yamubereye impano ikwiriye mu gihe nyacyo ndetse akanamubera umugisha utangaje.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, Aime Uwimana yafashe amafoto y'umubyeyi we uherutse kwitaba Imana, munsi yayo yandikaho ati "Impano ikwiriye mu gihe gikwiriye, umugisha utangaje, ntidukwiriye gusaba ibirenzeho, Mana Data warakoze".

Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Aime Uwimana, harimo abahanzi banyuranye mu muziki wa Gospel bihanganishije umuryango wa Aime Uwimana. Gasarira Serge uherutse gukorana indirimbo na Aline Gahongayire yasize ati "Ihangane muvandimwe, Imana ikomeze umuryango".

Umuramyi Gashongore Vincent uri mu bahanzi batangiye muzika mu myaka ya cyera, yagize ati N'akababaro kenshi, mwihangane muvandimwe. Uwiteka nyirihumure ryose abakomeze mu gihe nk'iki kitoroshye. Umubyeyi aruhukire mu biganza bya Data". Uwitwa Zalaskay yagize ati "Umubyeyi aratashye asanze Umwami yizeye yanakoreye n'ubwo bitoroshye kubyakira". 


Umubyeyi wa Aime Imana yitabye Imana azize uburwayi

Umubyeyi wa Aime Uwimana yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe kitari gito yivuza. Mu mpera z'umwaka ushize, Aime Uwimana yakoze indirimbo 'Imbaraga z'urugendo' yakomoye ku kurwara Cancer ya 2 k'umubyeyi we - indwara yamufashe mu bihe bitoroshye ubwo Isi yari imaze kwibasirwa n'icyorezo cya Covid-19. Mu buryo butunguranye, yarwaye Cancer ya 2 nyuma y'uko yari yararwaye Cancer ya mbere bakamuvura agakira.

Aime Uwimana mu mpera za 2020 yabwiye InyaRwanda.com ko akurikije uko umubyeyi we yari arembye mu bihe bya 'Guma mu rugo' ya mbere, yari ari koroherwa. Yatangaje ibi ubwo yakoraga indirimbo 'Imbaraga z'urukundo'. Ati "Ubu ngubu ari korohererwa ukurikije n'uko yari ameze mbere". Kuri ubu umubyeyi w'uyu muramyi yamaze kwitaba Imana, akaba ari inkuru yababaje benshi barimo abahanzi mu muziki wa Gospel, abapasiteri n'abandi bo mu gisata cy'iyobokamana.


Aime Uwimana mu gahinda ko kubura umubyeyi we


Amagambo Aime Uwimana yavuze ku mubyeyi we witabye Imana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND