RFL
Kigali

Yavuze Yes! Umukobwa yatunguwe no kubona indege imanutse igitaraganya akibaza ibibaye umukunzi we atera ivi amuha impeta 5 za Diyama

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/04/2021 19:20
0


Iby’iyi nkuru byakwiye ku mbuga nkoranyamabaga ndetse bica no kuri televiziyo nyuma yaho inkumi n’umusore bakundana bari mu ndege bajya gusangira agahiye maze bakayimanura bitunguranye inkumi ikibaza ibibaye maze umusore aramutungura atera ivi amuha impeta 5 za Diyama undi nawe avuga Yego.




Hunn yatunguye Miller mu buryo butangaje bwatumye iyi nkuru isakara hirya no hino ku Isi

Iyi nkumi itazibagirwa ibyayibayeho byakwirakwiye isi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, yitwa Brittany Miller, naho umukunzi we akaba yitwa William Hunn. Nk'uko bigaragara mu mashusho n’amafoto yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, Ikinyamakuru kitwa People Magazine cyanditse ko Hunn yatunguye Miller ahagaze imbere y’indege yo mu bwoko bwa Helicopter maze agatera ivi akamusaba kuzamubera umufasha akamuha impeta eshanu zikwiye ikiganza zikoze muri Diyama ziri ziri kugifashi cyazo uko zakabaye.


Iyi nkuru yabaye kimomo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ubwo yacaga kuri televiziyo yitwa CBS mu kiganiro cyitwa CBS This Morning cya Gayle King. Ni inkuru uyu munyamakuru yaganiyeho na mugenzi we bavuga ukuntu uyu musore yatunguranye agaha umukunzi we impeta eshanu za Diyama. Umunyamakuru yagize ati “Umukunzi we ntiyamuhaye imwe, ebyiri, ashatu, enye, ahubwo yamuhaye eshanu maze amusaba guhitamo”.


Indege bayimanuye igitaraganya batageze iyo bajyaga

Uyu musore watunguye mu buryo budasanzwe umukunzi we yanyuze kuri Instagram ye maze avuga ko byamushimishije kuba iyi nkuru yabo yageze kure ndetse akanyura no kuri televiziyo mu makuru. Yagize ati ”Ubufasha twabonye icyumweru gishize twarabwishimye ndetse no kubona @gayleking yarabivuze mu makuru ya CBS byari 'umuriro'. Yakomeje avuga ko akomeje urugendo n’umukunzi we afata nk’inshuti ye ikomeye.

Yakomeke agira ati ”Ni ukuri biratangaje kubona inkuru yacu yarakwirakwijwe n’abantu benshi”. Miller watunguwe agakorerwa ibirori buri mukobwa yakwifuza, yavuze ko nta kintu yari abiziho kuko ngo bari bagiye mu gikorwa cyo gusogongera inzoga yo mu bwoko bwa wine [wine tasting].


ibi birori byabaye agashya uyu mukobwa atazibagirwa

Umuntu yavuga ko bari bagiye mu birori gusangira Wine bifashishije indege ariko ngo yaje gutungurwa n’ukuntu yaguye igitaraganya hejuru y’inyubako mu buryo atazi maze basohoka mu ndege umusore agatera ivi akamuha impeta 5 za diyama akamusaba kuzamubera umufasha.


Impeta yamuhaye zikoze muri Dyiama

Iyi nkumi yavuze yego [wamwemereye kuzamubera umugore], hari aho yagize ati ”Nagize amarangamutima menshi”. Akomeza avuga ko ari ibintu atazibagirwa mu buzima.

SRC: torontosun.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND