Rimwe na rimwe uko iminsi igenda indi igataha, abakobwa usanga bagendana n’ibihe mu kwambara, ubu kwerekana imyanya y’ibanga bamwe ntibikibatera isoni na gato ahubwo ubona biyambika imyenda ishobora kwerekana imiterere yabo.
Ushobora kwambara imyenda wagera ahantu abantu
bakakwibasira yewe bamwe bakakugira inama yo kwiga kwambara mu gihe udafite
ikibazo cyo mu mutwe. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo umugore atotezwa kubera ibyo yambaye byatunguye benshi.
Uyu mugore nta mazina ye yatangajwe
cyangwa inkomko ye. Yambaye imyenda ikoze mu tuyungiro cyangwa mu ncundura
zifashishwa kuroba amafi yo mu mazi, uko aba agenda ni ukwerekana imyenda ye y'imbere kandi ahagaze mu maduka
yinjiramo urujya n’uruza rw’abantu.
Mbere yo gusohoka mu rugo rwe, birashoboka ko
mu bitekerezo bye, yumvaga nta wamuveba akumva ko ibyo yambaye ari imyambaro igezweho (igezweho byo ariko si iyo kujyana ahabonetse hose) kandi nta kibi
kirimo, ntabwo yari azi ko bimuzanira akaga mu nzira.
Amakuru ya 365.co.za dukesha iyi nkuru nayo itabashije kumenya igihugu uyu mukobwa akomokamo, avuga ko uyu mukobwa yahuye n’inzitizi aho abagore bakuze n’abantu bamushungamirije bamubaza niba nta kibazo cy’uburwayi afite, asabwa gusubira mu rugo akitekerezaho. Mu mashusho kandi harimo abandi bumvikana bamutuka bamwita amazina nka dayimoni.
TANGA IGITECYEREZO