RFL
Kigali

Umugabo ararira ayo kwarika nyuma yo gushaka abagore 2 akabafata basigaye batingana mu gihe yagiye ku kazi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/04/2021 14:14
0


Akenshi burya abagore bahuje umugabo 5% barebana ay'ingwe dore ko bamwe bavuga ngo “Hari ibidasangirwa”, baba bashatse kuvuga ko umugore/umugabo adasangirwa, gusa hari n’abakundana cyane. Umugabo yatunguwe no gufata abagore be 2 baryamanye.



Umugabo ufite abagore 2 yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yatunguwe nyuma yo kumenya ko abagore be bombi ari abatinganyi, mbere akibashaka barebenaga ay'ingwe cyane mbese bari abanzi cyane, baza kwiyumvanamo cyane mbese barakundana bigaragarira buri wese.


Umugabo utatangajwe amazina, ariko wo muri Kenya nk’uko amakuru yatambutse kuri OMG Voice of Kenya avuga, yakundaga kuba atari mu rugo rwe kubera akazi ko hirya no hino yewe yanasohokaga igihugu agiye mu kazi.

Hari amashusho yaje kubona agaragaraza abagore be basomana, aratungurwa aza kubikurikirana neza asanga iyo adahari bahita bahura bagakora ubutinganyi. Umugabo mu gahinda kenshi yagize Ati: "Gusa nasanze abagore banjye bombi ari abakunzi. Ni abalezebiyani (basambana bahuje ibitsina)". 

"Bahoze ari abanzi ariko narumiwe babaye inshuti nziza. Nkorana na ONG (Umuryango utegamiye kuri Leta) kandi ngenda cyane. Igihe cyose ngenda hanze y’igihugu, umugore wanjye wa mbere atumira umugore wanjye wa kabiri gusambana kandi agumayo kugeza igihe nzagarukira. Ndi umuntu uhangayitse". 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND