RFL
Kigali

Hamenyekanye ibyo Kanye West azagenderaho mu kurambagiza uwo azasimbuza Kim Kardashian baherutse gutandukana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/04/2021 13:14
1


Umuraperi Kanye West biravugwa ko uwo agomba gutereta agomba kuba afite aho ahuriye n’ubuhanzi no guhanga udushya kugira ngo bazabone kuvuga rumwe no guhuza.



Uyu muraperi w’imyaka 43, aherutse kugaruka ku bijyanye n’itandukana rye na Kim Kardashian avuga ko yabwiraga uyu mugore ko azahindura imitekerereze ye kandi ngo niko byaje kugenda. Yongeyeho ko mu gushaka undi mukunzi na none azashishoza kurushaho kugira ngo bikomeze muri uwo mujyo.

Kim na Kanye West batandukanye bafitanye abana bane

Hari umutangabuhamya waganiye na Page Six ikinyamakuru kiri mu bikomeye maze avuga ko amakuru afitiye gihamya ari uko mu rukundo rushya uyu muraperi agomba gutereta ufite aho ahuriye n’ubuhanzi no guhanga udushya kugira ngo bazashobore kuvuga rumwe no guhuza.

Uyu muraperi aganira na GQ magazine nawe aherutse kugaragaza ko we ubuzima bwe bushingiye ku buhanzi no guhanga udushya.


Ku rundi ruhande Kim we ngo nta hutihuti afite yo gushaka vuba undi mukunzi kuko afite byinshi ahugiyemo birimo kwita kubana no guteza imbere ubushabitsi bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Claude 3 years ago
    Ubwose koko bapfuyiki ko bari basazanye





Inyarwanda BACKGROUND